00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manzi Thierry na Faustin Usengimana babonye amakipe mashya

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 July 2023 saa 12:36
Yasuwe :

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Manzi Thierry yerekeje muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya nyuma yo gusoza amasezerano muri AS Kigali.

Nyuma y’iminsi mike Al Ahli itangaje Mugisha Bonheur wavuye muri APR FC, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 21 Nyakanga 2023 iyi kipe yongeye gutangaza umunyarwanda Manzi Thierry nk’umukinnyi wayo mushya.

Si ubwa mbere uyu mukinnyi uri mu bagenderwaho mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ajya gukina hanze kuko yaherukaga muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat mbere y’uko yerekeza muri AS Kigali.

Aba bakinnyi berekeje muri Libya basangayo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon SC.

Usengimana Faustin yagumye muri Iraq

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Usengimana Faustin, yerekeje muri Al-Hudood SC avuye muri Al Qasim zombi zo muri Iraq.

Uyu mukinnyi yari amaze umwaka muri Iraq kuko yageze muri Al Qasim muri Nyakanga 2022.

Uretse gukinira Ikipe y’Igihugu, Usengimana yanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, Police FC na Buidcon yo muri Zambia.

Manzi Thierry yasanze Mugisha Bonheur muri Al Ahli
Myugariro Manzi Thierry yerekeje muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya
Usengimana Faustin yerekeje muri Al-Hudood SC avuye muri Al Qasim zombi zo muri Iraq

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages