Nyuma y’iminsi mike Al Ahli itangaje Mugisha Bonheur wavuye muri APR FC, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 21 Nyakanga 2023 iyi kipe yongeye gutangaza umunyarwanda Manzi Thierry nk’umukinnyi wayo mushya.
Si ubwa mbere uyu mukinnyi uri mu bagenderwaho mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ajya gukina hanze kuko yaherukaga muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat mbere y’uko yerekeza muri AS Kigali.
Aba bakinnyi berekeje muri Libya basangayo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon SC.
Usengimana Faustin yagumye muri Iraq
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Usengimana Faustin, yerekeje muri Al-Hudood SC avuye muri Al Qasim zombi zo muri Iraq.
Uyu mukinnyi yari amaze umwaka muri Iraq kuko yageze muri Al Qasim muri Nyakanga 2022.
Uretse gukinira Ikipe y’Igihugu, Usengimana yanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, Police FC na Buidcon yo muri Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!