Malipangou yari amaze iminsi ari mu biganiro n’ikipe ya Gasogi United byo kuba yasinya amasezerano mashya, gusa ibi bikaba bitaragenze neza birangira afashe icyemezo cyo kuyisohokamo.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego bine muri Shampiyona, yakiniraga Gasogi United nta masezerano afite yanditse, aho ngo yari yarumvikanye n’ubuyobozi ku munwa gusa, ku buryo yari atarashyira umukono ku masezerano mashya.
Ikipe ya Gasogi United mu ntangiriro z’uyu mwaka wa Shampiyona yari yagaruye Théodore Yawanendji-Malipangou Christian, nyuma y’aho ikipe ya FC Darhea yamuguze itubahirije ibyo yasabwaga.
Nyuma yo kudasinya amasezerano amashya, amakipe arimo As Kigali ndetse na Rayon Sports yatangiye kumwegera, aho ubu bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ku ruhande rwa Rayon Sports ndetse nta gihindutse azatangira kuyikinira muri Mutarama umwaka utaha.
Uyu musore ukina mu kibuga asatira ntiyanakoranye na bagenzi be imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, aho bitegura umukino w’umunsi wa 11 bafitanye na Gorilla.
Ubwo twavuganaga n’abo muri Rayon Sports, birinze guhakana cyangwa kwemeza niba koko basinyishije Théodore Yawanendji-Malipangou Christian.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!