Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Ukwakira 2023, ni bwo muri Théâtre du Châtelet i Paris hatangiwe ibihembo bitangwa na France Football bigahabwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.

Lionel Messi w’imyaka 36, ni we wegukanye igihembo gikuru kuruta ibindi, ni ku nshuro ya munani agitwaye nyuma y’icya 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019 na 2021.

Nyuma yo kwegukana Ballon d’Or ye ya munani, Messi witabiriye ibi birori ari kumwe n’umugore we n’abana be batatu, yabanje gushima abo bari bahanganye.

Yakomeje ati “Ngomba gusangira iki gihembo n’abakinnyi bagenzi banjye n’ibyo twagezeho mu Ikipe y’Igihugu [Argentine].’’

Yashimiye abakinnyi bose, abtiza n’abagize uruhare mu gufasha Argentine gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022 [yatsinze u Bufaransa].

Ati “Ndanashimira Erling [Haaland], Kylian [Mbappé] na Kevin [De Bruyne] bagize umwaka w’imikino mwiza. Benshi muri mwe muri bato kandi mumaze kugera kuri byinshi. Mufite igihe kirekire cyo kugera mu mwanya ndimo.’’

Messi wavuze ko yishimiye kongera kuryoherwa no gutwara Ballon d’Or, yashimangiye ko yageze ku nzozi ze zo gutwara Igikombe cy’Isi ariko igihembo yahawe agisangiye abagize uruhare mu kugera kuri iyo ntsinzi.

Mu ijambo rye kandi Messi yavuze ko igihembo agituye Diego Maradona, anamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Uyu iyo aza kuba agihumeka uyu munsi aba yujuje imyaka 63.

Yakomeje ati “Umugore wanjye yabanye neza mu bihe bigoye by’urugendo rwanjye nk’umukinnyi. Ngomba kuvuga na Maradona. Iyi Ballon d’Or ni iyawe na we. Ibihembo byose natwaye byari ingenzi kandi birakwiye ko mpora mbizirikana.’’

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Argentine, Diego Maradona, yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima, ku wa 25 Ugushyingo 2020.

Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya munani
Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya munani

Messi yahawe Ballon d'Or ya 2023 nyuma yo kugira umwaka mwiza kurusha abandi, aho yatwaye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar ari kumwe na Argentine mu Ukuboza 2022.

Muri iri rushanwa Lionel Messi yarisoje ari we mukinnyi mwiza muri ryo afite ibitego birindwi, gusa Kylian Mbappé ni we watsinze ibitego byinshi kuko yamurushije kimwe.

Nyuma yo kugisoza ntabwo ubuzima bwari bworoshye muri Paris Saint-Germain ahubwo yahise ayisohokamo yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gukinira Inter Miami.

Lionel Messi witangarije ko ari gukina umupira w’amaguru yishimisha kuko byinshi mu byo yifuzaga wabimugejejeho, yafashije Inter Miami gutwara igikombe cya mbere mu mateka yayo ari cyo ‘League Cup’.

Irushanwa rya League Cup ryasize Lionel Messi ahembwe nk’umukinnyi mwiza waryo ndetse n’uwatsinze ibitego byinshi (10). Yahise akora amateka yo kuba uwa mbere ku Isi mu mupira w’amaguru wegukanye ibikombe byinshi aho bingana na 44.

Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, na we wahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gihembo, yabaye uwa kabiri mu gihe Kylian Mbappé ukinira Paris Saint-Germain yabaye uwa gatatu.

Erling Haaland ntiyatashye amara masa kuko yegukanye Igihembo cya Gerd Muller gihabwa rutahizamu mwiza. Yatsinze ibitego 36 mu mwaka wa mbere muri Premier League. Uyu Munya-Norvège yatsinze ibitego 56 mu marushanwa yose, ubariyemo n'imikino y'Ikipe y'Igihugu, mu 2022/23.

Umufaransa, Karim Benzema, ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudite ni we wegukanye Ballon d’Or ya 2022 mu gihe Cristiano Ronaldo ugwa mu ntege za Lionel Messi mu bamaze gutwara Ballon d’Or nyinshi [5], ntiyigeze agaragara muri 30 bayihatanira.

Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu Bagore ni Aitana Bonmatí Conca ukinira FC Barcelona Femeni n'Ikipe y'Igihugu ya Espagne.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Jude Bellingham yegukanye Igihembo cya 'Kopa Trophy' gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21. Yahigitse abarimo Umudage Jamal Musiala. Uyu mukinnyi wa Real Madrid yabaye Umwongereza wa mbere ugeze kuri uru rwego.

Vinicius Junior ukinira Real Madrid yahawe Igihembo cya Socrates Award abikesha ibikorwa by'ubumuntu akora muri Brazil mu gufasha abana batagira kivurira.

Umunyezamu wa Aston Villa n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Emiliano ‘Dibu’ Martínez, yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk'Umunyezamu Mwiza.

Manchester City yongeye gutorwa nk'Ikipe Nziza y'Umwaka mu Bagabo mu gihe FC Barcelona Femeni yahize andi makipe mu Bagore.

Ibirori byo gutanga Ballon d'Or byayobowe n’Umunya- Côte d'Ivoire Didier Drogba afatanyije n’Umunyamakuru Sandy Héribert. Ababyitabiriye basusurukijwe n’Umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria aho yaririmbye indirimbo ye "Calm Down" iri mu zikunzwe cyane muri Afurika no ku Isi yose.

Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya munani, ayitura Maradona
Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya munani, ayitura Maradona
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Amerika, Lionel Messi, yegukanye Ballon d’Or ya 2023 nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza w'umwaka
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Amerika, Lionel Messi, yegukanye Ballon d’Or ya 2023 nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza w'umwaka
Messi n'umwana we bishimira gukora kuri Ballon d'Or
Messi n'umwana we bishimira gukora kuri Ballon d'Or
David Beckham, wagize uruhare mu igurwa rya Messi muri Inter Miami, ni we wamushyikirije igihembo. Uyu Munya-Argentine yabaye umukinnyi wa mbere utwaye Ballon d'Or akina muri Shampiyona ya Amerika, MLS

Didier Drogba ni we wayoboye ibi birori
Didier Drogba ni we wayoboye ibi birori
Ni ibirori byitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye
Ni ibirori byitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye
Messi yafashe ifoto ari kumwe na bagenzi be bakinana muri Argentine ndetse n'abana be
Messi yafashe ifoto ari kumwe na bagenzi be bakinana muri Argentine ndetse n'abana be
Jude Bellingham yegukanye Igihembo cya 'Kopa Trophy' gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21
Jude Bellingham yegukanye Igihembo cya 'Kopa Trophy' gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21
Uyu mukinnyi wa Real Madrid yabaye Umwongereza wa mbere ugitwaye
Uyu mukinnyi wa Real Madrid yabaye Umwongereza wa mbere ugitwaye
Vinicius Junior yahawe Igihembo cya Socrates Award abikesha ibikorwa by'ubumuntu akora muri Brazil mu gufasha abana batagira kivurira
Vinicius Junior yahawe Igihembo cya Socrates Award abikesha ibikorwa by'ubumuntu akora muri Brazil mu gufasha abana batagira kivurira
Aitana Bonmatí Conca ukinira Barcelona n'Ikipe y'Igihugu ya Espagne ni we wegukanye Ballon d'Or mu Bagore
Aitana Bonmatí Conca ukinira Barcelona n'Ikipe y'Igihugu ya Espagne ni we wegukanye Ballon d'Or mu Bagore
Yari afite akanyamuneza nyuma yo guhembwa
Yari afite akanyamuneza nyuma yo guhembwa
Emiliano ‘Dibu’ Martínez yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk'Umunyezamu Mwiza  ku Isi mu mwaka wa 2023.
Emiliano ‘Dibu’ Martínez yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk'Umunyezamu Mwiza ku Isi mu mwaka wa 2023.
Messi n'umuryango we bari baserutse bacyeye
Messi n'umuryango we bari baserutse bacyeye
Erling Haaland n'umukunzi we ubwo bageraga ahabereye ibirori byo gutanga Ballon d'Or
Erling Haaland n'umukunzi we ubwo bageraga ahabereye ibirori byo gutanga Ballon d'Or
David Beckham na  Novak Djokovic bahuje urugwiro
David Beckham na Novak Djokovic bahuje urugwiro