Tshimanga yabivugiye mu kiganiro cyabereye ku rubuga X, nyuma y’amagambo akomeye yavuzwe na Frédéric Kitenge Kikumba, Umuyobozi wa TP Mazembe, wari wanenze Tshimanga ku buryo avuga ku makipe ya ruhago akomeye muri RDC.
Ku bijyanye n’umukino wa APR FC, Tshimanga yavuze ko ikipe ye itari ikwiye kugera i Kigali ku munsi w’umukino, kuko byayibujije kumenyera ikirere cyo mu Rwanda n’ikibuga.
Yagize ati “Ntabwo wajya gukina umukino wa Champions League ngo uhagere mu gitondo, ukine ku gicamunsi, hanyuma utahe nimugoroba.”
Tshimanga yavuze ko Aigles du Congo yari ikwiye kugera i Kigali nibura amasaha 48 mbere y’umukino kugira ngo abakinnyi bamenyere ikirere n’ikibuga.
Ati “Twagombaga kuhagera nibura amasaha 48 mbere, tukamenyera ikirere ndetse n’ikibuga.”
Yavuze ko ikipe yari yiteze gukina ku kibuga cy’ibyatsi bisanzwe bitoshye, bityo igategura inkweto zifite amenyo maremare ariko ko atari ko byari bimeze.
Tshimanga yavuze ko ikipe ye imaze imyaka hafi itatu gusa, yari iri gukina Champions League ku nshuro yayo ya kabiri yikurikiranya kandi ikaba yarabonye intsinzi yayo ya mbere ku rwego rwa Afurika.
Ku rundi ruhande, Frédéric Kitenge yashimangiye ko Tshimanga akwiye kubaha TP Mazembe n’amakipe afite amateka akomeye muri ruhago ya RDC.
Yagize ati “Umuntu ntatera imbere ashyira hasi TP Mazembe. Ibyo si byo bizamufasha gutera imbere. Muri ruhago, kimwe no mu yindi mikino, ugomba kubaha abakuru bawe.”
Tshimanga yamusubije ko “kubahana bigomba kuba impande zombi”, ndetse amushinja kuba yarishimiye cyane gutsindwa kwa Aigles du Congo, ibyo yavuze ko bitari bikwiye ku muntu ukuriye ikipe yo muri RDC.
Mu mukino ubanza, APR FC yari yatsinzwe na Les Aigles du Congo igitego kimwe ku busa. Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yagiye muri RDC ku munsi w’umukino, mu ndege yari yakodesheje, irara itashye.








Ibitekerezo 0