Haringingo Francis ni umwe mu batoza beza muri Shampiyona y’u Rwanda, aho muri uyu mwaka w’imikino ashobora kuva muri Kiyovu Sports atoza akerekeza muri Rayon Sports mu gihe umwaka w’imikino wa 2025/26 ugana ku musozo.

Mu kiganiro Minani Hemed yagiranye na IGIHE, yemeye ko Haringingo yasabye gutandukana na Kiyovu Sports, ariko yakoze ibinyuranyije n’amasezerano bagiranye.

Ati “Kugeza uyu munsi Haringingo ni umutoza wa Kiyovu Sports, ariko yasabye kugenda. Murabizi ko iyo ikipe igiye kwirukana umutoza hari ibyo iba imugomba, ndetse n’iyo umutoza asezereye ikipe hari ibyo ayigomba.”

“Igikomeye kuri we kandi gishobora gutuma n’icyifuzo cye kigorana ni uko mu masezerano harimo ko ikipe yose yamushaka yabanza kuganira na Kiyovu Sports mbere y’uko iganira na we. Niba yaremeye gusinya imbanzirizamasezerano ni ryo kosa yakoze.”

Kiyovu Sports yifuza kumwandikira kugira ngo imumenyeshe ko ubusabe bwe butemejwe, kabone nubwo yaba yemera kwishyura Urucaca amezi abiri yari asigaye ku masezerano.

Mu gihe yakomeza kwinangira, Kiyovu Sports irateganya kwisunga amategeko, kugira ngo buri ruhande ruhabwe ubutabera kuri iki kibazo nk’uko byashimangiwe na Minani Hemed.

Ati “Igihe yakwinangira Kiyovu Sports yakwiyambaza amategeko ni cyo abereyeho, akagira icyo adutegeka tukacyubahiriza, na we yagira icyo amutegeka akacyubahiriza. Mu mategeko yasinye harimo aya FERWAFA n’aya FIFA, ariko si ngombwa ko byagera muri FIFA.”

Kiyovu Sports yemera korohereza Haringingo akajya muri Rayon Sports, dore ko na we yemeye gukura ikirego muri FIFA, ubwo yari yarayireze kubera imyenda yari imubereyemo.

Uyu mutoza wanyuze muri Mukura VS, Police FC, Bugesera FC na Rayon Sports, ni we uheruka guhesha Gikundiro Igikombe cy’Amahoro atsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Kugeza ubu Haringingo wari wasabwe na Kiyovu Sports kuyigeza ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 39.

Kiyovu Sports ntiyemera kurekura Haringingo Francis ushakwa na Rayon Sports
Kiyovu Sports ntiyemera kurekura Haringingo Francis ushakwa na Rayon Sports