Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, ni bwo APR FC yakiriwe na Al Hilal SC mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi w 15 wa Shampiyona y’u Rwanda utarakiniwe igihe warangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinzwe ibitego 2-0.

Mu bakinnyi bifashijwe kuri uyu munsi ntabwo hagaragayemo Ishimwe Pierre usanzwe ubanza mu izamu, dore ko aheruka kwinjizwa ibitego bibiri bisa ku mukino banganyijemo na Bugesera FC.

Kutaboneka kuri uyu mukino, ni uko uyu mukinnyi yoherejwe kujya gukorera imyitozo mu ikipe y’abato ya APR FC ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ari yo Intare FC.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yavuze ko uyu mukinnyi yoherejwe muri iyi kipe mu rwego rwo kumufasha kuruhuka no kugarura ubwenge, dore ko yarimo agarukwaho n’abatari bake kubera umusaruro we.

Ati “Usibye kuba umutoza ariko buriya ndi n’umwarimu, urabona Pierre akwiriye gutegurwa mu mutwe. Navuganye na we nyuma y’imikino ibiri, harimo uwa shampiyona n’uwa Super Cup, ndamwumva ukuntu yibasiwe n’itangazamakuru, abafana, icyo nagombaga gukora ni ukumurinda.”

“Namuhaye icyumweru cyo kuruhuka no kugira ngo asubize ubwenge ku gihe, kandi ni ku neza ye. Ndumva nta gushidikanya ku bushobozi bwe.”

Gusa amakuru avuga ko nyuma yo kubona uyu munyezamu atari gutanga umusaruro uko bisanzwe, APR FC yakoze iperereza igasanga atakiruhuka bihagije, ihitamo kumuhana kugira ngo yitekerezeho.

Ishimwe Pierre yasimbujwe Hakizimana Adolphe wakinnye umukino we wa mbere muri APR FC, na we yinjizwa ibitego bibiri byatumye iyi kipe itakaza amanota atatu, abafana basaba ko ubuyobozi bubagurira umunyezamu mushya.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37, aho irushwa inota rimwe na Al Hilal SC iyoboye Shampiyona y’u Rwanda kugeza ku Munsi wa 19.

Ishimwe Pierre yoherejwe mu Ntare FC
Ishimwe Pierre yoherejwe mu Ntare FC