Ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, ni bwo uyu mukinnyi usanzwe aba muri Canada yasuye iri rerero rimaze amezi atandatu rishinzwe na we afatanyije na Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’.

Kuva ryatangira gukora ritoza abana umupira w’amaguru bagera ku 150, barimo abahungu n’abakobwa bari mu byiciro by’imyaka iri munsi ya 10,13,16 na 17.

Nyuma yo kubaha ibikoresho byo kwifashisha mu myitozo birimo imipira yo gukina n’imyambaro, yabasabye kuzageza u Rwanda aho bakuru babo batarugejeje.

Ati “Mufite impano kandi mugomba kuzahesha ishema igihugu, mukazamura ibendera ryacyo mu mupira w’amaguru ku rwego Nyafurika.”

Usengimana yasabye Umutoza wa Bright FA, Habimana Eric, ko byibuze buri mwaka agomba kujya yohereza byibuze abana 10 mu makipe makuru.

Dany Usengimana ni umwe muri ba rutahizamu beza b’Abanyarwanda bakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda, dore ko mu mwaka w’imikino wa 2015/16 na 2016/17 ari we wayitsinzemo ibitego byinshi.

Mu makipe yakiniye harimo Isonga yazamukiyemo, akomereza muri Police FC mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda muri Singida United yo muri Tanzania.

Aho yahavuye ajya muri Tersana SC yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Misiri, ayivamo agaruka mu Rwanda akinira APR FC mbere yo kujya muri Alliance Soccer Laval yo muri Canada.

Dany Usengimana yavuye muri Canada ajya gusura abana afasha kwiga umupira w'amaguru
Dany Usengimana yavuye muri Canada ajya gusura abana afasha kwiga umupira w'amaguru
Dany Usengimana yasabye abana kugeza kuri u Rwanda aho batarugejeje
Dany Usengimana yasabye abana kugeza kuri u Rwanda aho batarugejeje
Dany Usengimana yasabye abatoza ba Bright FA kujya bohereza byibuze abana 10 mu makipe makuru buri mwaka
Dany Usengimana yasabye abatoza ba Bright FA kujya bohereza byibuze abana 10 mu makipe makuru buri mwaka
Abana babarirwa mu irerero rya Dany Usengimana bageze ku 150
Abana babarirwa mu irerero rya Dany Usengimana bageze ku 150
Dany Usengimana yabahaye ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 2,3 Frw
Dany Usengimana yabahaye ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 2,3 Frw
Dany Usengimana yashinze irerero rya ruhago afatanyije na Imanishimwe 'Emmanuel Mangwende'
Dany Usengimana yashinze irerero rya ruhago afatanyije na Imanishimwe 'Emmanuel Mangwende'