00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iranzi yasigaye hahamagarwa 5 bashya bo gutegura umukino wa Gabon

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 6 September 2015 saa 11:16
Yasuwe :

Nyuma yo gutsindwa na Ghana igitego 1-0, umutoza w’Amavubi Jonathan Mckinstry yahamagaye abakinnyi 26 bakina mu Rwanda bo gutegura umukino wa gicuti na Gabon kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeli 2015.

Nubwo Iranzi Jean Claude yakinnye iminota 90 ku mukino wa Ghana, ntagaragara mu bakinnyi 26 bakina mu Rwanda batangira umwiherero kuri uyu wa Mbere bitegura umukino wa Gicuti wa Gabon yasimbujwe Habyarimana Innocent wa Police FC.

McKinstry avuga ko yaruhukije Iranzi mu rwego rwo guha umwanya abandi bakinnyi.

Ni umukino wa kabiri, Amavubi y’abakina imbere mu gihugu bagiye gukina nyuma yo gutsindwa na Afurika y’Epfo y’abatarengeje imyaka 23 ibitego 2-0 muri Nyakanga bitegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu kizabera mu Rwanda muri Mutarama 2016.

Abakinnyi b’Amavubi batandatu bakina hanze ntibazagarahara muri uyu mukino, abandi bahamagawe ni umunyezamu Nzarora Marcel wa Police FC, Tubane James (Rayon Sports), Mushimiyimana Mohammed (Police FC), Muhire Kevin (Rayon Sports) na Innocent Habyarimana (Police FC).

Nyuma yo gukina iminota 90 ku mukino wa Ghana, Iranzi Jean Claude yaruhukijwe mu bategura umukino wa gicuti na Gabon kuwa Gatandatu

U Rwanda ruri gukina imikino ya gicuti bitegura CHAN mu gihe ibindi bihugu biri gukina amajonjora. Maroc na Libya nibo bamaze kubona itike yo kwitabira iyi mikino izabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama – 7 Gashyantare 2016.

Abakinnyi 26 bahamagawe gutegura umukino wa gicuti wa Gabon, tariki ya 12 Nzeli 2015

Abanyezamu: Kwizera Olivier (APR FC), Ndoli Jean Claude (APR FC), Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Marcel Nzarora (Police FC)

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Fitina Omborenga (Kiyovu Sports), Rukundo Jean Marie (Rayon Sports), Mutijima Janvier (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Mukura VS), Uwiringiyimana Amani (nta kipe afite), Usengimana Faustin (APR FC), Tubane James (Rayon Sports) and Nshutiyamagara Ismael (APR FC)

Abakina hagati: Mushimiyimana Mohamed (Police FC), Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Nshimiyimana Amran (Police FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Butera Andrew (APR), Tuyisenge Jacques (Police FC), Habyarimana Innocent (Police FC), Patrick Sibomana (APR FC)

Ba rutahizamu: Songa Isaie (Police FC), Sugira Ernest (AS Kigali), Usengimana Dany (Police FC) na Ndahinduka Michel (APR FC).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages