Iradukunda w'imyaka 20 yari yahamagawe mu Mavubi azakina imikino izahuza u Rwanda na Sudani mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23.

Gusa nyuma yo guhuza iyi kipe n’iy’Amavubi nkuru yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yashimye urwego rwe ahitamo kumugumana.

Iradukunda Elie Tatou ni umwe mu bakinnyi beza bari muri Shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu, dore ko usibye gufasha Rayon Sports mu mikino y’amarushanwa y’imbere mu gihugu, ari n’umwe mu bo yifashisha muri CAF Confederation Cup.

Azahanganira umwanya mu Mavubi n’abandi ba rutahizamu barimo Mugisha Gilbert, Leroy Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Noam Emeran, Joy Slayd Michels n’abandi.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya yakira Liberia, mbere yo gusura Cap-Vert mu mikino ibiri ya mbere yo mu Itsinda K ririmo na Mali.

Urugendo rwayo ruzahera ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo izaba yakiriye Liberia itozwa na Erradi Adil Mohammed, kuri Stade Amahoro, Saa Kumi n'Ebyiri. Nyuma y’iminsi ine gusa, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azakinira i Praia muri Cap-Vert.

Iradukunda Elie Tatou yashyizwe mu Ikipe y'u Rwanda nkuru akuwe mu y'abatarengeje imyaka 23
Iradukunda Elie Tatou yashyizwe mu Ikipe y'u Rwanda nkuru akuwe mu y'abatarengeje imyaka 23