Mozambique izakirira u Rwanda ku kibuga cya First National Bank Stadium muri Afurika y’Epfo. Ni nyuma y’uko ibibuga byayo bitari ku rwego rw’ibyifuzwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.
First National Bank Stadium cyangwa FNB Stadium ni stade iherereye mu Mujyi wa Johannesburg mu Gace ka Nasrec gahana imbibi na Soweto.
Iyi stade ni yo iberaho imikino yakiriwe na Kaizer Chiefs, Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo y’Umupira w’Amaguru [Bafana Bafana] n’iya Rugby.
Ni yo nini kuruta izindi zo muri Afurika kuko yakira abantu 94.736 bicaye neza, ikanagira imyanya 195 ishobora kwifashishwa hakirwa abayobozi bakomeye.
FNB Stadium yakiriye abantu benshi kurusha ikindi gihe tariki 1 Kanama 2015 ubwo haberaga umukino wa Kaizer Chiefs na Orlando Pirates; icyo gihe yarimo 94.807.
Iyi stade ifite ubuso bwa metero 105 kuri 68, ikibuga cyayo ni ubwatsi busanzwe akaremano. Yatashywe bwa mbere mu 1986 yongera kuvugururwa mu 2009.
Ifite amateka akomeye kuko mu 1990 ubwo Nelson Mandela yari avuye muri gereza ni ho yavugiye ijambo ni naho habereye ibirori byo kumwibuka ku wa 10 Ukuboza 2013.
FNB ihabwa akazina ka “Calabash” cyangwa agacuma bitewe n’uko igaragara inyuma. Mu 2010 ni yo yakiriye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wahuje Espagne n’u Buholandi.
Mu mikino y’Igikombe cy’Isi ntibyari byemewe kuyita FNB Stadium
Stade Amavubi azakirirwaho na Mozambique yatangiye kwitwa FNB Stadium kuva yatahwa mu 1989. Ibi byaje kuko iyi banki yari yaguze uburenganzira bwo kuyitirirwa.
Mu Gikombe cy’Isi cya 2010 na mbere y’ukwezi ngo ikinwe, yahinduriwe izina yitwa Soccer City kuko FIFA itemera ko amarushanwa itegura yamamazwamo muri ubwo buryo.
Nyuma y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2010, izina rya Soccer City ryakomeje gukoreshwa nk’akabyiniriro ariko yitwa FNB Stadium.
Mbere yo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2010, FNB Stadium yaravuguruwe
Nyuma yo kubakwa mu 1987, mbere yo kwakira imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (CAN 2010), FNB Stadium yaravuguruwe inahabwa ishusho y’agacuma ka Afurika.
Kompanyi ya mbere y’ubwubatsi muri Afurika y’Epfo, GLTA ni yo yatsindiye isoko ryo kuyivugurura, igishushanyo cyayo gishya cyakozwe na Sosiyete ya HOK Sport.
Mu kuyivugurura, hazamuwe igisenge mu kongera imyanya ikagera ku 88.958 hanongerwa imyanya y’icyubahiro ndetse hanavugururwa ibyumba.
Ku wa Gatatu, tariki 21 Ukwakira 2009, ni bwo imirimo yo kuvugurura FNB Stadium yashyizweho akadomo ari nabwo habayeho ibirori byo kuyitaha bushya.
Iyi mirimo yatwaye miliyari imwe n’igice y’amarandi, amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo.
Mbere yo kuvugururwa FNB Stadium yari isanzwe
Mbere yo kuvugururwa, FNB Stadium yakiraga abantu ibihumbi 40 bicaye neza. Mu kuyiha ubushobozi bwo kwakira abantu benshi ni byo byayigize idasanzwe.
Kumanura intebe zikajya hafi y’ikibuga ni bimwe mu byatumye irushaho kuba nini kuko imyanya yatangiriraga hejuru.
FNB Stadium imaze kuba ubukombe mu kwakira imikino ikomeye
FNB Stadium yakiriye imikino ya CAN yo mu 1996. Umukino ufungura irushanwa, imikino itanu y’amatsinda, umukino umwe wa ½ , umwanya wa gatatu n’uwa nyuma ni ho yabereye.
Umukino wa nyuma wa CAN yo mu 1996, Afurika y’Epfo yatsinze Tunisie ibitego 2-0 mu mukino warebwe n’abantu ibihumbi 80.
Mu Gikombe cy’Isi cya 2010, FNB yakiriye umukino ufungura irushanwa wahuje Afurika y’Epfo na Mexique amakipe yombi yanganyirijemo igitego 1-1 tariki 11 Kamena 2010.
Abantu 84.490 ni bo bari muri FNB Stadium bakurikiye ibirori n’umukino ufungura Igikombe cy’Isi cya mbere cyaberaga muri Afurika.
Muri iyo mikino, FNB Stadium yabereyeho indi mikino ine yo mu matsinda, 1/8 cy’irangiza, kimwe cya kane n’umukino wa nyuma.
Nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2010, FNB Stadium yakiriye imikino ya CAN ya 2013 ni naho habereye umukino wa nyuma. Nigeria yatwaye igikombe itsinze Burkina Faso igitego 1-0.
FNB Stadium yakira imikino ikomeye y’imbere muri Afurika y’Epfo n’amarushanwa akomeye ategurwa muri iki gihugu arimo MTN8.
Iyi stade ni yo yakira imikino ya gicuti ikinwa n’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo yaba mu mupira w’amaguru na Rugby.
Mu 2018, FNB Stadium yakiriye umukino w’amateka wahuje Mamelodi Sundowns na FC Barcelone, amakipe yombi yakinaga bya gicuti birangira iyi Kipe yo muri Espagne itsinze ibitego 3-1.
FNB Stadium yakiriye ibitaramo bitandukanye muri muzika abantu bakinjira ku bwinshi birimo icya Lady Gaga yahakoreye mu 2012 cyitabirwa n’abantu 56.900.
Iyi stade iheruka kwakira igitaramo mu 2019 ubwo umuhanzi w’Umwongereza, Ed Sheeran yahakoreraga igitaramo cy’imisi ibiri ku wa 23-24 Werurwe 2022.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!