Kuri ubu, amakipe yose azitabira igikombe cy’Isi 2018 yaramenyekanye uko ari 32 ndetse n’amatsinda azaba aherereyemo. Umugabane w’u Burayi uzahagararirwa n’ibihugu 14, Afurika, Amerika y’Epfo kimwe na Aziya buri mugabane uzaserukirwa n’ibihugu bitanu mu gihe agace ka Amerika ya ruguru, iyo hagati, ndetse no muri Caraïbes kazahagararirwa n’ibihugu bitatu.
Ikipe izegukana igikombe cy’Isi izahabwa igihembo kingana n’amadolari ya Amerika miliyoni 38; iya kabiri itahane miliyoni 28; iya gatatu ihabwe 24; iya kane ihabwe 22. Kuva ku ya gatanu kugera ku ya munani buri imwe ihabwe miliyoni 16, kuva ku ya cyenda kugera ku ya 16 buri imwe ihabwe miliyoni 12 naho kuva ku ya 17 kugera ku ya nyuma ya 32 zihabwe miliyoni umunani. Muri rusange hazatangwa miliyoni 400 z’ibihembo kandi nta kipe izatahira aho.
Kuri iyi nshuro igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya kuva ku ya 14 Kamena kugeza ku ya 15 Nyakanga 2018, kizakinirwa kuri stade 12 zifite amateka yihariye.
Ibyo wamenya kuri stade 12 zizakira iri rushanwa
1. Stade ya St. Petersburg
Stade ya Saint-Petersburg ikunze kwitwa “Krestovsky Stadium” cyangwa “Zenit Arena” ikinirwaho n’ikipe ya FC Zenit Saint Petersburg yo mu Burusiya. Igishushanyo mbonera cyayo kimeze nk’icyogajuru cyakozwe n’umunyabugeni w’Umuyapani Kisho Kurokawa.
Iyi stade yubatse ku Kirwa cya Krestovsky ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 56,196. Saint-Petersburg yubatswe hakoreshejwe miliyari y’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafunguwe ku mugaragaro muri uyu mwaka wa 2017.
2. Stade ya Ekaterinburg
Ekaterinburg Arena “Central Stadium” yubatswe hagati ya 1953 na 1957. Yakiraga imikino myinshi itandukanye irimo kwiruka no kunyerera ku rubura. Iyi stade iherereye mu bilometero 150 mu Burasirazuba bwa Moscow ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 35, umubare uzagabanywa ukagera ku 23,000 nyuma y’Igikombe cy’Isi.
3. Stade ya Fisht
Iyi stade ya Leta y’u Burusiya yakoreweho ibirori bifungura ndetse n’ibisoza irushanwa ngororamubiri ‘Winter Olympics’ mu 2014. Kuri ubu ifite ibyangombwa byose bisabwa ku rwego mpuzamahanga kugira ngo izakinirweho igikombe cy’isi.
Fisht Olympic yafunguwe mu 2013, iherereye mu Mujyi wa Sochi mu Burusiya. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 47 659, ikaba ari na yo stade izifashishwa n’ikipe y’igihugu y’u Burusiya mu gukora imyitozo.
4. Stade ya Luzhniki
Stade ya Luzhniki iherereye mu Karere ka Khamovniki mu Mujyi wa Moscow ho mu Burusiya. Yafunguwe ku ya 31 Nyakanga 1956, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 81,006.
Stade ya Luzhniki yubatswe hakoreshejwe miliyoni 350 z’amayero. Yakira n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye nk’aho umuhanzi Michael Jackson yahakoreye igitaramo mu 1993 mu rugendo rw’ibyo yise “Dangerous Tour.”
Yanakiniweho umukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2008, wahuje amakipe yo mu Bwongereza ukaza kurangira Manchester United itwaye igikombe nyuma yo gutsinda Chelsea. Iyi Stade niyo izakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uzakinwa ku ya 15 Nyakanga 2018.
5. Stade ya Kaliningrad
Stade ya Kaliningrad iherereye ku Kirwa cya Oktyabrsky mu Mujyi wa Kaliningrad. Igishushanyo mbonera cyayo kikaba cyagendeye kuri stade ya Bayern Munich, Allianz Arena. Iyi Stade yuzuye itwaye miliyoni 257 z’amayero ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 35.
6. Rostov Arena
Rostov Arena ni stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, ikaba ari na yo ya FC Rostov ikina mu Russian Premier League.
7. Volgograd Arena
Volgograd Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,568.
8. Stade ya Spartak
Stade ya Spartak izwi nka “Otkritie Arena” ni iy’ikipe ya Spartak Moscow ifatwa nk’ikipe ya rubanda ndetse rimwe na rimwe ikoreshwa n’iKipe y’Igihugu y’u Burusiya.
Iyi stade yafunguwe ku ya 5 Nzeri 2014, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,360.
9. Stade ya Nizhny Novgorod
Stade ya Nizhny Novgorod iherereye hafi yaho umugezi wa Volga uhurira n’uwa Oka hafi ya Cathédrale ya Alexander Nevsky. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 44,899.
10. Samara Arena
Samara Arena “Cosmos Arena” yubatse mu Majyepfo y’u Burusiya. Iyi Stade ya FC Krylia Sovetov Samara, yakira abantu 44,918.
11.Mordovia Arena
Mordovia Arena yatangiye kubakwa mu 2014, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 44,442.
12. Kazan Arena
Kazan Arena ni stade yubatse mu Mujyi wa Kazan mu Burusiya. Yubatswe n’Ikigo cyahawe isoko rya Wembley ikinirwaho n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza na Emirates ya Arsenal. Kazan Arena yakira abantu 45,379.
Amakipe 32 yabonye itike n’uko agabanyije mu matsinda:
Itsinda A: Russie, Uruguay, Egypte, Arabie Saoudite
Itsinda B: Portugal, Espagne, Iran, Maroc
Itsinda C: U Bufaransa, Australie, Peru, Danemark
Itsinda D: Argentine, Iceland, Croatie, Nigeria
Itsinda E: Brazil, Suisse, Costa Rica, Serbie
Itsinda F: U Budage, Mexique, Suède, Koreya y’Epfo
Itsinda G: U Bubiligi, Panama, Tunisie, u Bwongereza
Itsinda H: Pologne, Colombie, Sénégal, Japon



















TANGA IGITEKEREZO