Uyu ni umukinnyi utazibagirana mu mateka ya ruhago mu Rwanda kuko yakozemo byinshi ndetse anayifasha mu bihe bitandukanye haba mu kibuga no hanze yacyo.

Haruna wasezeye mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu 2024, nta kipe aheruka gukinira nyuma yo kuva muri AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, yemeje ko atazongera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ndetse ari gutegura igikorwa cyo kubishyira ku mugaragaro.

Ati “Nahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Mu minsi ya vuba turategura umukino wo kubishyira ku mugaragaro. Twavuganye na FERWAFA kuri uwo mukino kandi twizeye neza ko bizakunda. Ni umwanya uzaba ari mwiza ku bafana n’abakinnyi ntabwiye ko nasezeye.”

“Nakoze byinshi nari nshoboye mu mupira w’amaguru, ubu ni umwanya wo kureba ibindi bimpa amahirwe. Ndacyafite imbaraga zo gukina, ariko ni byiza ko nshyira imbaraga ku masomo yanjye natangiye yo gutoza.”

Haruna Niyonzima afite ibikombe byinshi mu mateka ye
Haruna Niyonzima afite ibikombe byinshi mu mateka ye

Urugendo rwa Haruna Niyonzima muri ruhago y’u Rwanda

Haruna yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu 2006 ahereye mu ikipe y’abakiri bato cyane ko yari akiri umwana.

Urwego yagaragaje mu ishuri yatangiye gukiniraho ruhago rya College Inyemeramihigo aho yabifatanyaga n’amasomo, ryamugaragarije abatoza bakomeye bituma yisanga muri Etincelles FC.

Ntibyatinze mu 2007 Rayon Sports iramubenguka ihita imukura mu Karere ka Rubavu, ajya gukomereza umupira mu Mujyi wa Kigali.

Muri uwo mwaka umutoza w’Ikipe y’Igihugu icyo gihe, Josip Kuže, witabye Imana mu 2013, yaramuhamagaye amuha amahirwe yo gutangira gukinira ikipe nkuru y’Amavubi.

Ku mukino wa mbere yagaragayemo, yahise yinjiza ibitego bibiri abitsinze Guinée Équatoriale. Kuva icyo gihe yakiniye Ikipe y’u Rwanda imikino irenga 110 kuko ari mu bakinnyi bake ku Isi babashije kubikora mu makipe y’ibihugu byabo.

Umwanya mwiza (64) u Rwanda rwagize ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ni igihe Haruna yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu mu 2015.

Kwitwara neza muri Rayon Sports na APR FC zo mu Rwanda, byatumye amakipe yo muri Tanzania amubenguka harimo Young Africans na Simba SC yakiniye bituma aba ikimenyabose muri Afurika.

Andi makipe yakiniye arimo AS Kigali na Al Ta’awon yo muri Libya.

Haruna afite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C yabonye muri 2019, itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Muri Gashyantare 2026, ari mu batoza batsinze amahugurwa yatanzwe n’abatoza ba Atletico Madrid, bakaba bazajya kongera ubumenyi bwabo muri aka kazi muri Espagne binyuze mu mikoranire u Rwanda rufitanye n’iyo kipe.

Haruna Niyonzima ari mu bakinnyi beza babaye muri Shampiyona ya Tanzania
Haruna Niyonzima ari mu bakinnyi beza babaye muri Shampiyona ya Tanzania
Haruna Niyonzima yagizwe inyenyeri na Rayon Sports
Haruna Niyonzima yagizwe inyenyeri na Rayon Sports
Haruna yabaye kapiteni w'Amavubi igihe kirekire
Haruna yabaye kapiteni w'Amavubi igihe kirekire