Ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, ubwo yari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Kane yakunze kuvuga kenshi ko nahagarika gukina umupira w’amaguru, atazaba ahagaritse gukina muri rusange, kuko azareba undi mukino mu yo akunda akajya kuwukomerezamo.

Imwe mu mikino yakunze kwerekana ko akunze ni Golf, ariko yongeye gutekereza neza asanga umukino azajya gukinamo ari NFL, kuko ujya kumera nk’umupira w’amaguru.

Yagize ati “Ni ikintu nzagerageza kandi nkacyitaho cyane. Byose bizaterwa n’uko urugendo rwanjye rumeze by’umwihariko mu myaka itunu cyangwa itandatu iri imbere. NFL ifite icyo isobanuye cyane kurenza Golf.”

“Mu mupira w’amaguru ngerageza gutera penaliti, iyo ndebye NFL mbona uburyo ari bumwe. Ni byo nzitoza cyane, bizamfata nk’amezi atandatu cyangwa umwaka.”

Harry Kane w’imyaka 33, yavuze ko kugira ngo aharure inzira ze zo kugera muri uyu mukino, azabanza gushaka ikipe muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika [Major League Soccer], aho yifuza kuzakina mbere yo gusoza gukina.

Bamwe mu bakinnyi bakinnye NFL barabanje mu mupira w’amaguru, harimo Brandon Aubrey wa Dallas Cowboys wavuye muri Toronto FC na Jake Bates wa Detroit Lions wakiniraga Texas State.

Uyu mukinnyi ukinira Bayern Munich, ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano, gusa akaba arimbanyije ibiganiro bizatuma ayongera akageza mu 2029.

Harry Kane yifuza gukina muri NFL ubwo azaba avuye muri ruhago
Harry Kane yifuza gukina muri NFL ubwo azaba avuye muri ruhago