00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatera Moussa yikomye abanyamakuru ba siporo mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 May 2025 saa 12:59
Yasuwe :

Umutoza wa Rutsiro FC, Gatera Moussa, yakebuye abanyamakuru ba siporo basesengura umupira w’amaguru batagendeye ku byabereye mu kibuga, ahubwo bakibanda ku byo hanze yacyo rimwe na rimwe bakanakoresha amagambo ataboneye.

Gatera aherutse guhagarikwa by’agateganyo muri Rutsiro FC nyuma y’umukino ikipe ye yari yatsinzwemo na APR FC ibitego 5-0, bigakurura impaka nyinshi bikekwa ko yabererekeye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Nyuma y’iminsi mike yahise asubizwa mu kazi, ndetse ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi, atoza umukino yatsindiwemo na Rayon Sports FC ibitego 2-0.

Ashingiye kuri iyi mikino yombi, yavuze ko rimwe na rimwe imyanzuro ifatwa n’abayobozi b’amakipe mu Rwanda igendera ku makuru bumvise mu bitangazamakuru, rimwe na rimwe kandi ari ibinyoma.

Si ibyo gusa kuko Gatera avuga ko itangazamakuru rya siporo rikwiriye kuvuga ibyo ryabonye mu kibuga aho kwibanda hanze yacyo bidatanga umusaruro.

Yagize ati “Abanyamakuru bamwe muri mwe wumva bavuga ngo ‘kanaka agomba kwirukanwa, kanaka ni injiji.’ Hazamo gutukana kandi umuntu aba afite abana bari kumva radiyo. Mugerageze murebe kandi mumenye imvugo mukoresha zitarimo gutukana.”

“Muvuge ibyabereye mu kibuga muve hanze y’ikibuga. Gusesengura neza ni ukujya mu kibuga hagati, ibindi ni ugushaka impamvu aho zitari. Icyo kintu ndakibasabye. Twubake umupira wacu kuko rimwe na rimwe turi kuwusenya.”

Rutsiro FC iri ku mwanya wa gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 37, ikaba ishaka kuzasoza umwaka iri mu makipe ane meza. Ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi, izakira Muhazi United kuri Stade Umuganda.

Gatera Moussa yakebuye itangazamakuru rya siporo ryivanga mu bwo hanze y'ikibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .