Espagne ifite ibikombe bibiri bya Euro biheruka yasezerewe muri 1/8 nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri ku busa.

Igitego cya mbere cy’u Butaliyani cyabonetse ku munota wa 35 gitsinzwe na myugariro w’ikipe ya Juventus, Giorgio Chiellini.

Ikipe ya Espagne yagerageje kotsa Abataliyani igitutu ariko ba myugariro ndetse n’umunyezamu Buffon bakomeza kubabera ibamba.

Amahirwe ya Espagne yaje kuyoyoka ku munota wa nyuma, ubwo Graziano Pelle ukinira ikipe ya Southampton yo mu Bwongereza yatsindaga igitego cya kabiri gishimangira intsinzi.

Ikipe ya Espagne ihise isezererwa ikurikira u Busuwisi, Ireland y’Amajyaruguru, Croatia, Repubulika ya Ireland, Slovakia na Hungary, zose zamaze gusezererwa muri 1/8.

Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yiyongereye ku makipe nka Portugal, Wales, Pologne, u Bufaransa, u Budage n’u Bubiligi zamaze kubona itike ya ¼.

Uko imikino ya ¼ iteganyijwe

Kuwa Kane, tariki 30 Kamena 2016 : Portugal vs Pologne (Marseille)

Kuwa Gatanu, tariki 1 Nyakanga 2016 : Wales vs u Bubiligi(Lille)

Kuwa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2016 : U Budage vs U Butaliyani (Bordeaux)

Ku cyumweru tariki 3 Nyakanga 2016 : U Bufaransa vs ikipe izava hagati y’u Bwongereza na Iceland (Saint-Denis)

Alesandro Florenzi ukinira AS Roma yagoye ba myugariro ba Espagne
Alesandro Florenzi ukinira AS Roma yagoye ba myugariro ba Espagne
Umunyezamu w'u Butaliyani Buffon yakuyemo imipira myinshi yari yabazwe
Umunyezamu w'u Butaliyani Buffon yakuyemo imipira myinshi yari yabazwe
U Butaliyani bwokejwe igitutu ariko Buffon akomeza kubabera ibamba
U Butaliyani bwokejwe igitutu ariko Buffon akomeza kubabera ibamba
Chiellini niwe wafunguye amazamu ku munota wa 35
Chiellini niwe wafunguye amazamu ku munota wa 35
Chiellini(hagati)yishimira igitego cya mbere cy'u Butaliyani
Chiellini(hagati)yishimira igitego cya mbere cy'u Butaliyani
Umunyezamu wa Espagne, David De Gea  yakuyemo imipira myinshi yari yabazwe
Umunyezamu wa Espagne, David De Gea yakuyemo imipira myinshi yari yabazwe
Graziano Pele yahushije uburyo bwari bwabazwe
Graziano Pele yahushije uburyo bwari bwabazwe
Iniesta yari yafashwe bikomeye
Iniesta yari yafashwe bikomeye
Morata na Bonucci bari bahanganye bikomeye
Morata na Bonucci bari bahanganye bikomeye
Morata yakoreraga ubufindo kuri ba myugariro b' Ubutaliyani
Morata yakoreraga ubufindo kuri ba myugariro b' Ubutaliyani
Ramos (wambaye 15) yabereye ibamba rutahizamu Eder biranga biba iby'ubusa
Ramos (wambaye 15) yabereye ibamba rutahizamu Eder biranga biba iby'ubusa
Nolito (wambaye umweru) ahanganye na myugariro Barzagli
Nolito (wambaye umweru) ahanganye na myugariro Barzagli
Abakinnyi ba Espagne bakinana umujinya bikabije
Abakinnyi ba Espagne bakinana umujinya bikabije
Umutoza w'u Butaliyani, Antonio Conte  yari yabukereye atanga amabwiriza
Umutoza w'u Butaliyani, Antonio Conte yari yabukereye atanga amabwiriza

[email protected]