Etincelles FC yerekanye umutoza mushya w’Umwongereza, iburira Rayon Sports bigiye guhura

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Etincelles FC y’i Rubavu yerekanye umutoza mushya, Umwongereza Calum Shaun Salby, nyuma y’ibyumweru bibiri itandukanye na Bizimana Abdu uzwi nka ‘Bekeni’ weguye nyuma yo gutsindwa na Bugesera ibitego 3-1.

Calum Shaun Salby yakiniye Barnsley FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza. Yabaye kandi Umuyobozi wa tekiniki muri Villa SC yo muri Uganda, yegukanye igikombe cya Shampiyona mu 2017.

Uyu mugabo abaye umutoza wa gatatu ugiye gutoza Etincelles FC muri uyu mwaka w’imikino nyuma ya Seninga Innocent na Bekeni bagiye begura.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo kwerekwa abakinnyi n’abafana, Calum Salby yavuze ko agiye gufatanya n’abakinnyi kuzamura iyi kipe kandi ko bitazamugora kuko yakoreye muri Uganda.

Ati "Nsanzwe nkurikirana umupira w’u Rwanda cyane cyane ikipe ya Rayon Sports ubwo yari mu matsinda. Ubu maze kuvugana n’abakinnyi kandi twumvikanye kuzakora byiza cyane kuko nshaka ko twubaka ikipe ihangana. Nabaye muri Uganda, ni kimwe na hano bakoresha ingufu na tekinike, tuzareba ko ibyo byose byangana.’’

Umuyobozi wa Etincelles FC, Ruboneka Gédéon, yavuze ko uyu mutoza basanze ari we wujuje ibyo bashakaga avuga ko bumvikanye gutangirana na Rayon Sports.

Ati “Tumaze iminsi dushaka umutoza none twamubonye kandi twasanze ari we twifuzaga ko yadutoza mu mikino 10 isigaye kandi twumvikanye ko intego ari ukuzamura ikipe. Aratangirana na Rayon Sports kandi ntabwo iduteye ubwoba. Twumvikanye ko tugiye kuyitegura, abakinnyi yasabye ko bajya bakora imyitozo kabiri ku munsi.”

Kapiteni wa Etincelles, Gikamba Ismael, yavuze ko biteguye gutsinda Rayon Sports kuko ari ikipe itajya ibatera ubwoba.

Ati “Rayon Sports turayiteguye ni ibisanzwe kuko ni ikipe itajya ikanga Etincelles. Turimo kuyitegura nk’ibisanzwe kandi turabizi ko tuzayitsinda imana nibidufashamo.”

Umukino wa Etincelles FC na Rayon Sports uzaba ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2020 kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Etincelles FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 22 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 mu mikino itatu imaze gukinwa.

Calum Shaun Salby ni we ugiye gutoza Etincelles mu mikino isigaye ya Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .