Abasezerewe ni myugariro Munezero Fiston, Byumvuhore Tresor ‘Wanyama’, ba rutahizamu Bigirimana Issa ndetse na Drissa Dagnogo.
Aba uko ari bane, ubuyobozi bwarabahamagaje ngo bubahe impapuro zo gutandukana bwasinyeho, ariko uretse Dagnogo wazisinyeho abandi baracyakomeje kwinangira bifuza ko baganira bagahabwa amahirwe ya nyuma.
Aba bose uko ari bane bari bazanywe n’umutoza Bisengimana Justin wahagaritswe n’ikipe tariki 19 Ukuboza 2022 ashinjwa umusaruro muke n’umwuka mubi mu ikipe.
Munezero Fiston waciye mu makipe nka Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC yari yarabuze umwanya ubanzamo mu ikipe.
Byumvuhore Trésor waciye muri Gasogi United na Rayon Sports, kubera imyitwarire mibi ashinjwa n’Ubuyobozi bwa Espoir FC, yatwawe umwanya na Niyitanga Yussuf Sankara na we ukina hagati mu kibuga.
Ba rutahizamu, Umunya-Cote d’Ivoire Drissa Dagnogo na Issa Bigirimana mu gice kibanza cya shampiyona nta gitego na kimwe binjije mu izamu rya mukeba, mu bitego bine gusa iyi kipe yinjije.
Espoir FC iri ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma wa shampiyona n’amanota arindwi gusa aho irushwa na AS Kigali ya mbere amanota 23. Mu mikino 15 yatsinze umwe gusa inganya ine itsindwa icumi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!