Mu mupira w’amaguru, ikipe yari ihagarariye ingabo z’u Rwanda yabaye iya mbere n’amanota 7/12 nyuma y’aho Kenya na Uganda baguye miswi buri imwe muri izi kipe ikagira amanota atandatu.

Muri Basketball, u Rwanda rwabaye urwa mbere n’amanota 7/8 kimwe nko muri Handball bagize amanota 6/8.

U Rwanda nirwo rwabaye urwa mbere mu mikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba
U Rwanda nirwo rwabaye urwa mbere mu mikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba
Ingabzo z'u Rwanda zatahanye imidari itatu ya zahabu muri Football, Handball na Basketball
Ingabzo z'u Rwanda zatahanye imidari itatu ya zahabu muri Football, Handball na Basketball

Mu gusiganwa ku maguru, u Rwanda rwatahanye umwanya wa gatatu muri Km 8 mu bagore na Km 12 mu bagabo inyuma ya Kenya ya mbere na Uganda ya kabiri.

Nyuma y’iyi mikino yakinwaga ku nshuro ya 9, Gen. Patrick Nyamvumba, Umugaba w’ingabo z’u Rwanda yashyikirijwe na mugenzi we wa Uganda, Gen. Katumba-Wamala ibendera ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nk’ikimenyetso cy’uko iyi mikino izabera mu Rwanda mu 2016.

U Rwanda rwaherukaga kwakira iyi mikino ubwo yakinwaga ku nshuro ya gatanu mu 2009.

Ngabo Albert ukinira APR FC ashyikiriza igikombe Gen. Patrick Nyamvumba, umugaba w'ingabo z'u Rwanda
Ngabo Albert ukinira APR FC ashyikiriza igikombe Gen. Patrick Nyamvumba, umugaba w'ingabo z'u Rwanda

Insanganyamatsiko y’iyi mikino yaberaga muri Uganda yari “Abaturage bamwe basangiye imibereho binyuze mu mikino ya gisirikare n’umuco, 2015”.

Iyi mikino ya gisirikare ikorwa hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye bw’ingabo zigize ibihugu bya EAC.

Ayo masezerano avuga ko ingabo zikora ibikorwa byo kubungabunga umutekano hamwe, kungurana ubumenyi nk’imyitozo ku basirikare, guhanahana amakuru ku mutekano kandi bagasabana mu muco n’imyidagaduro ari byo bituma abasirikare barushaho kugirana ubumwe kandi bakagirana icyizere.

U Rwanda ruzakira iyi mikino ya gisirikare mu 2016 baheruka kuyakira mu 2009
U Rwanda ruzakira iyi mikino ya gisirikare mu 2016 baheruka kuyakira mu 2009