00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beckham yahawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 June 2026 saa 11:42
Yasuwe :

Umunyabigwi akaba n’umushoramari mu mupira w’amaguru, David Beckham, yabaye umukinnyi wa ruhago wa mbere wahawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame.

Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena 2026, ni bwo Hollywood Chamber of Commerce’ igena abahabwa inyenyeri buri mwaka kuva mu 1960, yahaye uyu mugabo iya 2.849.

Ni inyenyeri yahawe mu rwego rwo kumushimira umusanzu we mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko mu gihe yakiniraga LA Galaxy yo mu mujyi wa Los Angeles kugeza aguze imigabane mu ikipe ya Inter Miami.

Ibi byashimangiwe n’icyamamare mu gukina filime no kuzitgura muri Hollywood, Tom Cruise, wari waherekeje David Beckham muri uyu muhango wahujwe n’ibirori byo gutangiza Igikombe cy’Isi.

Ygize ati “Ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bafite uruhare runini muri sinema muri iki gihe. Inkuru ye kuri Hollywood ni nziza kuko yagaragaje umuhate mu gukora akazi gakomeye gateza imbere Umujyi wa Los Angeles.”

Beckham wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, yashimye umukinnyi wa filime Michael Jordan wagize uruhare runini mu gutuma ajya muri Amerika kugeza ahabereye umushoramari ndetse akanahafata nko mu rugo.

Uyu mukinnyi yatuye iki gihembo umugore we, Victoria Beckham n’abana be barimo Romeo, Cruz na Harper bamuherekeje muri ibi birori.

Ati “Nagize ibihe byiza mu rugendo rwanjye kubera aha hantu, kuba mbonye inyenyeri ya Walk of Fame ni iby’agaciro. Ndabizi umunsi umwe muzazana abana hano mubabwire inkuru y’uwageze ku nzozi zikomeye. Kubahesha ishema ni cyo kintu cya mbere nishimira.”

Nyuma y’uyu muhango, abari kumwe na David Beckham bakomereje mu birori byo gutangiza Igikombe cy’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wanakurikiwe n’umukino Amerika yatsindiyemo Paraguay ibitego 4-1.

David Beckham yahawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame
David Beckham yatewe ishema no guhesha agaciro umuryango we
David Beckham na Tom Cruise bakurikiye ibirori byo gutangiza Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages