Wari umukino witezwe cyane kuko amakipe yombi yagaragaje imbaraga zikomeye n’umupira uryoheje ijisho.

Watangiye wihuta cyane nk’uko wari witezwe amakipe yombi asatirana bikomeye ariko ntaboneze mu izamu.

Ku munota wa 16, Darwin Núñez yacomekewe umupira mwiza atera ishoti uca hanze gato y’izamu.

Uyu rutahizamu yakomeje guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego ku mupira myiza yahabwaga ariko yaterera hanze y’urubuga rw’amahina ikajya hanze.

Mu mpera z’igice cya mbere, Colombie yatangiye gusatira bikomeye ariko umunyezamu wa Uruguay, Sergio Rochet akayibera ibamba.

Ku munota wa 39, Kapiteni James Rodriguez yateye koruneri nziza Jefferson Lerma akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere.

Nyuma y’iminota mike, Luis Díaz yahushije ikindi gitego ku ishoti yateye umunyezamu Rochet akarikuramo.

Mu mpera z’iki gice, habaye gushyamirana, Daniel Muñoz akubita inkokora Manuel Ugarte umusifuzi amuha ikarita y’umutuku.

Igice cya Mbere cyarangiye Colombie iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Uruguay yihariye igice cya kabiri kuko yashakaga kwishyura ariko ihusha ibitego byinshi cyane ku buryo bwabonwaga na Luis Suarez, Federico Valverde n’abandi.

Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Colombie yatsinze iya Uruguay igitego 1-0 igera ku mukino wa nyuma wa Copa América 2024 izahuramo na Argentine mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 15 Nyakanga saa 2:00.

Jefferson Lerma yishimira igitego cyagejeje igihugu cye ku mukino wa nyuma
Jefferson Lerma yishimira igitego cyagejeje igihugu cye ku mukino wa nyuma
Kapiteni James Rodriguez byamurenze araturika ararira
Kapiteni James Rodriguez byamurenze araturika ararira
Luis Díaz akomeza Darwin Núñez bakinana muri Liverpool
Luis Díaz akomeza Darwin Núñez bakinana muri Liverpool
Colombie yageze u mukino wa nyuma wa Copa América 2024
Colombie yageze u mukino wa nyuma wa Copa América 2024
Uyu mukino witabiriwe bikomeye kuko amatike yose yashize
Uyu mukino witabiriwe bikomeye kuko amatike yose yashize