Tombola y’imikino y’ijonjora ry’ibanze yasize Police FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup izahura na CS Constantine yo muri Algerie.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yatangaje ko bafite icyizere cyo kuzasezerera iyi kipe kuko byose bishoboka ariko bagomba kwitegura bikomeye.
Yagize ati “Byose birashoboka ariko ni ukubikorera no gutanga ibisabwa byose mu mikino yombi. Igisigaye ni ukwitegura neza ku ruhande rwacu dushaka imikino yo kwipima ikomeye.”
Imikino y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe hagati ya tariki 16-18 Kanama 2024, uwo kwishyura uri hagati ya 22-25 Kanama 2024.
Ikipe izasezerera indi hagati ya Police FC na CS Constantine izahura n’izava hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na Elect-Sport FC yo muri Tchad mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda.
Iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yaherukaga guhagararira igihugu mu Mikino Nyafurika mu 2015 ubwo yegukanaga Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere.
Police FC imaze icyumweru mu mwiherero i Rubavu ikomeje kwiyubaka kuko yaguze abakinnyi benshi barimo Umugande Joackiam Ojera, Ani Elijah na David Chimezie yakuye muri Enugu Rangers IFC n’abandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!