00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byose birashoboka- Mashami utoza Police FC nyuma ya gutombola CS Constantine muri CAF Confederation Cup

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 July 2024 saa 09:12
Yasuwe :

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yatangaje ko byose bishoboka mu mikino ya CAF Confederation Cup bazatangira bahuramo na CS Constantine yo muri Algerie.

Tombola y’imikino y’ijonjora ry’ibanze yasize Police FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup izahura na CS Constantine yo muri Algerie.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yatangaje ko bafite icyizere cyo kuzasezerera iyi kipe kuko byose bishoboka ariko bagomba kwitegura bikomeye.

Yagize ati “Byose birashoboka ariko ni ukubikorera no gutanga ibisabwa byose mu mikino yombi. Igisigaye ni ukwitegura neza ku ruhande rwacu dushaka imikino yo kwipima ikomeye.”

Imikino y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe hagati ya tariki 16-18 Kanama 2024, uwo kwishyura uri hagati ya 22-25 Kanama 2024.

Ikipe izasezerera indi hagati ya Police FC na CS Constantine izahura n’izava hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na Elect-Sport FC yo muri Tchad mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda.

Iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yaherukaga guhagararira igihugu mu Mikino Nyafurika mu 2015 ubwo yegukanaga Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere.

Police FC imaze icyumweru mu mwiherero i Rubavu ikomeje kwiyubaka kuko yaguze abakinnyi benshi barimo Umugande Joackiam Ojera, Ani Elijah na David Chimezie yakuye muri Enugu Rangers IFC n’abandi.

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yagaragaje ko bafite icyizere cyo kwitwara neza muri CAF Confederation Cup
Police FC izatangirira CAF Confederation Cup kuri CS Constantine yo muri Algerie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .