Bekeni yananiwe kwikorera ibibazo bya Etincelles arasezera

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Mukwaya Olivier
Kuya 16 Gashyantare 2020 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Bizimana Abdul uzwi ku izina rya Bekeni wari umaze ukwezi kumwe n’igice ahawe inshingano zo gutoza Etincelles FC, yamaze gusezerera.

Nyuma yo gutsindwa na Bugesera ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu, Bekeni yavuze ko adashoboye kwikorera ibibazo atateje.

Ati ‘’Birakomeye cyane, ikivi hari abagitangije kandi ibintu byapfiriye aho byatangiriye. Njyewe ndumva ntagisoza, byanze rwose.”

“Nakora gute bashaka kunyikoreza Rubavu? Ikipe ntabwo ari jye wayitangije n’ubundi si na njye uzayisoza aho kugira ngo nkomeze mpeke ibyo ntazi aho byatangiriye naho byapfiriye ibyiza ni uko nsezera.”

Uyu mutoza yakomeje kuvuga ko aho kugira ngo akomeze kwikorera umutwaro wa Etincelles FC, yajya gutoza ahandi harimo no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Najya no muri Congo najya n’ahandi aho kugira ngo nzaheke ibyo ntazi. Ni njye uzagura abakinnyi, ni njye uzishyura, ndagiye.”

Kuva ifashwe na Bekeni, Etincelles FC yabonye amanota atatu gusa [kuri Gicumbi FC, Kiyovu Sports na APR FC] mu mikino itandatu ya Shampiyona yakinnye mu gihe yatsinze umukino umwe mu Gikombe cy’Amahoro ubwo yahuraga na Impeessa FC mu ijonjora ry’ibanze [0-1, 4-0].

Bekeni yemeza ko ikibazo kitari we ahubwo na we atigeze ashyigikirwa n’Ubuyobozi bwamuhaye akazi.

Ati “Umufana wese arareba Bekeni ariko ntabwo ari Bekeni. Ndagiye sinakwikorera ibyo ntazabasha gutura. Ikipe ntabwo ari umutoza.”

“Njyewe ntacyo nakora ntabwo banshyigikiye. Ndagiye kabisa abakunzi ba Etincelles ntibamenya ibibera mu ikipe yabo nibakomeze bajye baza bafane batuke abantu ariko batazi ibibera mu ikipe yabo.”

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Etincelles FC yongeye guha akazi Bekeni nk’umutoza wayo, ayigarukamo nyuma y’imyaka igera hafi kuri itandatu, asimbuye Seninga Innocent weguye mu Ugushyingo 2019.

Uyu mugabo w’imyaka 59, ubusanzwe avuga ko Etincelles FC bafitanye isano dore ko Se umubyara, yagize uruhare mu ishingwa ry’iyi kipe ya Etincelles FC ndetse n’umuryango we ukaba ukunda iyi kipe yamuhaye akazi akiri muto.

Bizimana Abdu Bekeni yatoje amakipe arimo Amagaju FC hagati ya 2014 na 2016, ahava ajya muri Virunga FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2017 mu gihe mu 2018 yatoje Gicumbi FC.

Asize Etincelles FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 22 mu mikino 20 imaze gukinwa muri Shampiyona mu gihe yayihesheje itike yo gukina 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro.

Mu mpera z'Ukuboza 2019 nibwo Bekeni yahawe akazi ko gutoza Etincelles FC
Bizimana Abdu Bekeni yavuze ko adashobora kwikorera ibibazo atateje muri Etincelles FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .