00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal ibayeho nabi mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 June 2026 saa 09:29
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal ni imwe mu makipe yo muri Afurika ahanzwe amaso mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ariko abakinnyi n’abatoza bayo babayeho nabi kugeza ubwo buri wese yitumiriza ibiryo arya hanze y’aho bacumbitse.

Sénégal iri mu makipe yavugishije benshi ikigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho iri gukinira imikino yayo, kuko amashusho y’abakinnyi bayo n’abatoza bagaragaye ku kibuga cy’indege mu Mujyi wa San ​Antonio.

Bidatinze mu mukino wa mbere wabahuje n’u Bufaransa, iyi kipe yatsinzwe n’u Bufaransa ibitego 3-1, isabwa kuzakora akazi katoroshye mu mikino ibiri isigaye mu Itsinda I.

Ikinyamakuru cyajyanye n’iyi kipe cya Sport News Africa, cyanditse ko nubwo imikino ibiri isigaje ikomeye, n’imyiteguro itoroshye kuko yaba abakinnyi n’abatoza nta n’umwe wishimimye mu mwiherero.

Umutoza Mukuru wa Sénégal, Pape Thiaw, amaze amezi ane atarongera amasezerano yo gutoza iyi kipe, kuko amasezerano yari afite y’agateganyo yarangiye muri Gashyantare 2026.

Kutagira amasezerano byiyongeraho ko we n’abakinnyi b’iyi kipe bayifashije kubona itike yo gukina Igikombe cy’Isi no kwegukana Igikombe cya Afurika cya 2025, batarahabwa uduhimbazamusyi two kwitwara neza muri iyi mikino.

Abakinnyi benshi b’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal iri gukorera umwiherero wayo kuri Rutgers University muri New Jersey, ntibishimiye ibiryo bagemurirwa, ahubwo bahitamo gutumiza ibyabo byihariye hanze y’umwiherero.

Bitewe n’uko Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal ryatinze mu myiteguro y’Igikombe cy’Isi, byatumye uhagarariye abatetsi mu Ikipe y’Igihugu atajyana n’ikipe muri iri rushanwa.

Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena, ni bwo Sénégal izakina na Norvège, mbere yo gukina na Iraq ku itariki ya 26 Kamena 2026.

Abakinnyi n'abatoza ba Sénégal ntibishimiye uko babayeho muri Amerika
Ikipe y'Igihugu ya Sénégal yatsinzwe umukino ubanza mu Gikombe cy'Isi, ifite akazi katoroshye mu mikino isigaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages