Umwaka wa 2022 wabaye mwiza ku bakunzi n’abakinnyi ba Arsenal, kuko iwusoje ifite icyizere cyo gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona mu Bwongereza.
Igitego cya mbere cya Arsenal cyabonetse ku munota wa kabiri, gitsindwa na Bukayo Saka, icya kabiri gitsindwa na Martin Ødegaard mbere yo kujya mu karuhuko.
Icya gatatu cyagiyemo nacyo nyuma y’iminota ibiri igice cya kabiri gitangiye, gitsindwa na Edward Nketiah, naho icya kane gitsindwa na Gabriel Martinelli ku munota wa 71.
Ibitego by’impozamarira bya Brighton byatsinzwe na Kaoru Mitoma ku munota wa 65, icya kabiri gitsindwa na Evan Ferguson ku wa 77.
Umutoza mukuru wa Arsenal F.C, Mikel Arteta, yavuze ko kuba hagiyemo ikinyuranyo cy’amanota arindwi atari umwanya wo gusinzira no kwirara, ahubwo ari umwanya wo gukomeza guhatana.
Ati "Turishimye cyane ku bw’intsinzi, uyu munsi twari beza mu busatirizi ariko ntabwo urugendo rurangiye. Ibyishimo ndi kubikura ku buryo abakinnyi banjye bifitiye icyizere. Uyu mwaka wanyeretse ko tugomba kwitegura cyane kandi nta kwirara kugomba kubaho."
Yongeyeho ko ibanga bafite uyu mwaka nta rindi, ari ukumenya icyo ikipe ishaka kandi mu gihe cya nyacyo, ndetse bakanakomeza kubona ibitego kuko aribyo bashyize imbere.
Arsenal yinjiye mu mukino izi neza ibyo mukeba wayo uri ku mwanya wa kabiri Manchester City yakoze, aho yasoje umukino inganya igitego 1-1 na Everton. Ibyo Arteta yavuze ko byabongereye imbaraga zo kongera ikinyuranyo cy’amanota.
Yagize ati "Twinjiye mu mukino tuzi neza ibyavuye mu mukino wa Manchester City. Ibyo byatumye twumva ko tugomba gutsinda nta kabuza. Iyi ntsinzi kandi ni yo yari kutwongerera imbaraga nubwo twakinaga na Brighton tuziko ikomeye."
Nubwo bitwaye neza, Arteta yifuza kongera imbaraga mu bwugarizi kuko ariho abona agifitemo ibibazo.
Ati "Hari ibyuho bimwe na bimwe inyuma, tugomba kongeramo imbaraga."
Arsenal na Manchester City zose zimaze gukina imikino 16 muri uyu mwaka w’imikino. Ku mikino nk’iyi mu mwaka wa 2021-2022, Arsenal yari inyuma ya Manchester City ho amanota 12.
The Gunners iheruka gutwara igikombe cya Shampiyona mu 2004.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!