00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yinjije arenga miliyoni 120 Frw ku mukino yakiriyemo Rayon Sports

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 11 March 2025 saa 02:08
Yasuwe :

Umukino wo kwishyura wa ’Derby y’Imisozi 1000’ wasize ikipe ya APR FC yinjije agera kuri 128,935,000 Frw yavuye mu matike yacurujwe kuri uwo mukino, wabereye kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino waciye agahigo ko kuba uwa kabiri winjije amafaranga menshi kuri Stade mu Rwanda, warangiye amakipe yombi anganya 0-0, ibyatumye Rayon Sports igumana umwanya wa mbere n’amanota 43 mu gihe APR FC iyigwa mu ntege na 41.

Amakuru ava mu babishinzwe, avuga ko abafana barenga ibihumbi 32 bari muri Stade Amahoro bitabiriye uyu mukino, bishyuye arenga miliyoni 128.

Ikipe ya APR FC ngo yashoboraga no kubona amafaranga arenze aya iyo iza kuba yashyize ku isoko amatike ya ’Sky Box’ na ’Executive Seats’, gusa iyi kipe ikaba yarahisemo gutanga ubutumire muri iyi myanya ubusanzwe igurwa bwa mbere muri iyi stade nshya.

Muri aya mafaranga yinjijwe 123, 790, 000 Frw ni yo yinjiye aciye ku buryo busanzwe bwo kugura mu gihe ayandi yaciye kuri Code ya APR FC yashyizweho ubwo iyi ’system’ ikoreshwa mu kugura amatike yagiraga ikibazo, mbere gato y’uko umukino utangira.

Kugeza ubu, umukino winjije amafaranga menshi kuri stade mu Rwanda ni ubanza wahuje aya makipe yombi aho Rayon Sports yari yashoboye gusaruramo 152, 348, 000 Frw.

Aya makipe yombi amaze kunganya 0-0 imikino itatu yikurikiranya aho aramutse yitwaye neza muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, yazongera agahurira kuri iyi Stade Amahoro mu mukino wa nyuma w’iri rushanwa uteganyijwe mu ntangiriro za Gicurasi.

Amakipe yombi yanganyije uyu mukino 0-0
APR FC yahisemo kutagurisha amatike yo mu myanya y'icyubahiro
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire ni umwe mu bari batumiwe kuza kwihera amaso uyu mukino
Umutoza mushya w'Amavubi Adel Amrouche ari mu bakurikiranye uyu mukino utari uryoheye ijisho
Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports ari mu ba mbere bibitseho itike y'uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .