00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yaba yasezerewe mu mikino ya CHAN 2024?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 26 December 2024 saa 12:53
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, yasezerewe mu mikino ya CHAN nyuma yaho Sudani itsindiye Ethiopia mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike y’iri rushanwa rizabera mu bihugu byo mu karere.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yandikiye amashyirahamwe yo mu Karere ka CECAFA iyabwira ko umusaruro uzava mu majonjora ya nyuma yo gushaka itike ya CHAN, ari wo uzashyingirwaho hemezwa igihugu cya kane cyo mu karere kiziyongera kuri Kenya, Uganda na Tanzania zizakira iri rushanwa.

Iki gihugu byari biteganyijwe ko kizava hagati ya Sudani, Sudani y’epfo, u Burundi, Ethiopia n’u Rwanda byagombaga gukina imikino y’amajonjora ya nyuma y’iri rushanwa rizakinwa muri Gashyantare umwaka utaha.

Kugeza ubu muri aka karere umukino umwe akaba ari wo umaze gusozwa, aho Sudani yasezereye Ethiopia iyitsinze imikino yombi ibitego 4-1 (2-0, 2-1), bivuze ko yateye intambwe ya nyuma yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’iri rushanwa.

Intsinzi ya Sudani kuri Ethiopia isobanuye ko u Rwanda kugeza ubu rwasezerewe kuko rudashobora kubona amanota atandatu iki gihugu cyabonye, bityo amahirwe ikipe ya Jimmy Mulisa isigaranye ari ugushakira itike ahandi.

Sudani y’Epfo yo irasabwa gutsinda u Rwanda ikinyuranyo cy’ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu kugira ngo ari yo ihagararira Akarere mu gihe u Burundi busabwa gutsinda Uganda ku kinyuranyo cy’ibitego birenze bitatu mu mikino ibiri bazakinira muri Uganda guhera kuri uyu Gatatu.

Amavubi kuri ubu kugira ngo akine CHAN bisaba ko Kenya itegura iri rushanwa yaryamburwa, mu gihe hari amahirwe ko anaramutse asezereye Sudani y’Epfo yaba imwe mu makipe abiri CAF yakwemeza ko azasimbura Libya na Tuniziya zikuye mu marushanwa.

Imikino ya CHAN ya 2024 iteganyijwe kubera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati y’amatariki ya 2-28 Gashyantare 2025 aho ku ikubitiro CAF yari yatangaje ko iyi mikino izakinwa n’ibihugu 19 gusa kugeza ubu ibihugu 17 ni byo bishobora kubona itike kubera amakipe yo mu Barabu yikuye muri iri rushanwa.

Amavubi yasezerewe muri CHAN atarakina umukino wayo na Sudani y'Epfo
Gutsindwa na Sudani y'Epfo mu mukino ubanza ni byo byatumye ikipe y'igihugu isezererwa idakinnye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .