Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yandikiye amashyirahamwe yo mu Karere ka CECAFA iyabwira ko umusaruro uzava mu majonjora ya nyuma yo gushaka itike ya CHAN, ari wo uzashyingirwaho hemezwa igihugu cya kane cyo mu karere kiziyongera kuri Kenya, Uganda na Tanzania zizakira iri rushanwa.
Iki gihugu byari biteganyijwe ko kizava hagati ya Sudani, Sudani y’epfo, u Burundi, Ethiopia n’u Rwanda byagombaga gukina imikino y’amajonjora ya nyuma y’iri rushanwa rizakinwa muri Gashyantare umwaka utaha.
Kugeza ubu muri aka karere umukino umwe akaba ari wo umaze gusozwa, aho Sudani yasezereye Ethiopia iyitsinze imikino yombi ibitego 4-1 (2-0, 2-1), bivuze ko yateye intambwe ya nyuma yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’iri rushanwa.
Intsinzi ya Sudani kuri Ethiopia isobanuye ko u Rwanda kugeza ubu rwasezerewe kuko rudashobora kubona amanota atandatu iki gihugu cyabonye, bityo amahirwe ikipe ya Jimmy Mulisa isigaranye ari ugushakira itike ahandi.
Sudani y’Epfo yo irasabwa gutsinda u Rwanda ikinyuranyo cy’ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu kugira ngo ari yo ihagararira Akarere mu gihe u Burundi busabwa gutsinda Uganda ku kinyuranyo cy’ibitego birenze bitatu mu mikino ibiri bazakinira muri Uganda guhera kuri uyu Gatatu.
Amavubi kuri ubu kugira ngo akine CHAN bisaba ko Kenya itegura iri rushanwa yaryamburwa, mu gihe hari amahirwe ko anaramutse asezereye Sudani y’Epfo yaba imwe mu makipe abiri CAF yakwemeza ko azasimbura Libya na Tuniziya zikuye mu marushanwa.
Imikino ya CHAN ya 2024 iteganyijwe kubera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati y’amatariki ya 2-28 Gashyantare 2025 aho ku ikubitiro CAF yari yatangaje ko iyi mikino izakinwa n’ibihugu 19 gusa kugeza ubu ibihugu 17 ni byo bishobora kubona itike kubera amakipe yo mu Barabu yikuye muri iri rushanwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!