Ni umukino w’ijonjora ry’ibanze mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri, wakinwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.

Ikipe y’u Rwanda yari imbere y’abafana bayo yatangiye neza umukino kuko ku munota wa 10 gusa w’igice cya mbere yabonye igitego cya mbere cyayifashije kuyobora umukino.

Ni igitego cyatsinzwe na myugariro Niyigena Abdul witabye neza umupira wavuye muri koruneri yatewe na Muhoza Daniel wayishyize ku mutwe we, na we awushyira mu izamu.

Ku munota wa 29, Shingiro Honore yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Muhoza Daniel, ariko umusifuzi wo ku ruhande Nouho Ouattara wo muri Côte d'Ivoire, amanika igitambaro ko yaraririye.

Byashobokaga ko u Rwanda rubona ibitego byinshi mu gice cya mbere, ariko amahirwe menshi yabonekaga imbere y’izamu agapfushwa ubusa, harimo na Coup franc yatewe na Sindi Paul Jesus wayikubise umutambiko w’izamu.

Mu ntangiriro y’igice cya kabiri ku munota wa 47, Sultan Bobo yazamukanye umupira awuhereza Muhoza, na we awuhereza Shingiro Honore wari wamaze kubona ko umunyezamu wa Sudani, Mustafa Mohamed Elgadal Fahoud, ahagaze nabi, awushyira mu izamu.

Umutoza w’Amavubi U23, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka ashaka ko ikipe ye itsinda ibitego byinshi, akuramo Kayibanda Smith ukina mu kibuga hagati, ashyiramo Yangiriyeneza Erirohe utaha izamu.

Muhoza Daniel yahise atera ishoti mu izamu, rikubita igiti cy’izamu rivamo. Bwari uburyo bwiza bw’igitego ku Mavubi U23.

Ku munota wa 78, umunyezamu wa Sudani U23 yasohotse nabi, Sindi Paul Jesus amutanga umupira ahita atera ishoti rigana mu izamu, hajyamo igitego cya gatatu.

Nta kindi gitego cyongeye kuboneka muri uyu mukino, urangira Amavubi U23 atsinze ibitego 3-0, abona impamba nziza izajyana mu mukino wo kwishyura.

Ikipe y’u Rwanda izakina umukino wo kwishyura ku wa Kabiri, tariki ya 6 Nzeri 2026, amakipe yombi akazakinira i Juba muri Sudani y’Epfo. Biteganyijwe ko Amavubi U23 azahaguruka i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira.

Ikipe izatsinda nyuma y’umukino wo kwishyura, izahura na Cameroun U23 mu ijonjora rya kabiri.

Abakinnyi b'Amavubi U23 batangiye urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika
Abakinnyi b'Amavubi U23 batangiye urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika
Kayibanda Smith ukina mu kibuga hagati yabanje mu kibuga
Kayibanda Smith ukina mu kibuga hagati yabanje mu kibuga
Abatoza b'Amavubi U23 baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Abatoza b'Amavubi U23 baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Abakinnyi 11 Amavubi U23 yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Amavubi U23 yabanje mu kibuga
Abakinnyi Sudani y'abatarengeje imyaka 23 yitabaje
Abakinnyi Sudani y'abatarengeje imyaka 23 yitabaje
Soro Tuonifere ni we wasifuye umukino
Soro Tuonifere ni we wasifuye umukino
Ikipe y'Amavubi U23 yatangiranye imbaraga nk'ikinira iwayo
Ikipe y'Amavubi U23 yatangiranye imbaraga nk'ikinira iwayo
Abakinnyi b'Amavubi U23 bishimira igitego cyatsinzwe na Niyigena Abdul
Abakinnyi b'Amavubi U23 bishimira igitego cyatsinzwe na Niyigena Abdul
Shingiro Honore ari gushaka gutsinda igitego cy'umutwe
Shingiro Honore ari gushaka gutsinda igitego cy'umutwe
Muhoza Daniel ari gushaka uko ajyana umupira imbere y'izamu rya Sudani U23
Muhoza Daniel ari gushaka uko ajyana umupira imbere y'izamu rya Sudani U23
Igihagararo cya Hoziana Kennedy cyafashije Amavubi U23 kugera ku mipira bwa mbere
Igihagararo cya Hoziana Kennedy cyafashije Amavubi U23 kugera ku mipira bwa mbere
Muhoza Daniel yatanze imipira ibiri ivamo ibitego
Muhoza Daniel yatanze imipira ibiri ivamo ibitego
Shingiro Honore yishimira igitego
Shingiro Honore yishimira igitego
Shingiro Honore yatsinze igitego cya kabiri cy'Amavubi U23
Shingiro Honore yatsinze igitego cya kabiri cy'Amavubi U23
Abakinnyi b'Amavubi U23 bishimira igitego cyatsinzwe na Sindi Paul Jesus
Abakinnyi b'Amavubi U23 bishimira igitego cyatsinzwe na Sindi Paul Jesus
Sindi Paul Jesus yafashije cyane Amavubi U23
Sindi Paul Jesus yafashije cyane Amavubi U23

Amafoto: Umwari Sandrine