Amavubi yayoboye Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 n’amanota atandatu kuri atandatu, nyuma y’umukino wabereye i Praia ku mugoroba wo ku wa 29 Nzeri.

Ni umukino wabaye nyuma y’iminsi ine nyuma y’uko Amavubi atsindiye Liberia i Kigali ibitego 3-1, ndetse n’izindi ntsinzi zasize u Rwanda rwegukanye irushanwa rya FIFA Series 2026, ryabereye i Kigali.

Izo ntsinzi zirimo imikino ibiri. Iyo ni uwa Grenada rwatsinzemo ibitego 4-0, ndetse n’undi wa Estonia rwatsinzemo ibitego 2-0.

U Rwanda rwakuye amanota 3,79 ku mukino wa Grenada, rukura amanota 5,04 ku mukino wa Estonia, rubona amanota 11,40 ku mukino wa Liberia, ndetse n’amanota 18,15 ku mukino wa Cap-Vert.

Aya manota uko ari 38,38 yatumye u Rwanda rugira amanota 1156,16, aruzamura imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA, aho rwavuye ku mwanya wa 128 rugera ku mwanya wa 119.

Urutonde ntakuka rwa FIFA ruzashyirwa hanze ku wa 7 Ukwakira, nyuma y’iminsi ibiri u Rwanda rukinnye umukino wa gicuti uzaruhuza na Kenya kuri Stade Amahoro, ku wa 5 Ukwakira 2026.

Amavubi aheruka ku mwanya uri hejuru y’uwa 120 mu 2017, icyo gihe akaba yarabaye aya 113, ndetse muri uwo mwaka akaba yaranazamutse akagera ku mwanya wa 93.

Ubwo iyi kipe yatozwaga na Stephen Constantine hagati ya 2014 na 2015, yavuye ku mwanya 134, agera ku mwanya wa 64, ari na wo mwanya mwiza u Rwanda rwagize ku rutonde rwa FIFA.

Mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya, u Rwanda ruzakina na Mali mu mikino ibiri iteganyijwe mu Ugushyingo 2026.

Amavubi yatsinze Cap-Vert ibitego 2-1 ayobora Itsinda K ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika
Amavubi yatsinze Cap-Vert ibitego 2-1 ayobora Itsinda K ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika