Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Mutarama 2026, ni bwo kuri Loftus Versfeld Stadium muri Pretoria habereye uyu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa CAF Champions League.

Ku munota wa 15, Al Hilal SC yari yinjiye mu mukino neza yahise ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Abdelrazig Omer ukina nka rutahizamu muri iyi kipe yo muri Sudani.

Ni ibyishimo bitamaze akanya kuko nyuma y’iminota itandatu gusa, Mamelodi Sundowns F.C yahise yishyura iki gitego gitsinzwe na rutahizamu Arthur Sales, nyuma yo guherezwa umupira na mugenzi we Nuno Santos.

Nyuma y’iki gitego abakinnyi ba Al Hilal SC basatiriwe cyane kugeza ubwo batangiye gukora amakosa ya hato na hato yatumye Adama Coulibaly na Walieldin Khidir bahabwa amakarita y’umuhondo.

Myugariro AL Hilal SC, Mohamed Saeed Ahmed, yagize imvune ku munota wa 36, umutoza wayo Laurentiu Reghecampf amukuramo ashyiramo Ousmane Diouf.

Igice cya kabiri cyarangiye ari igitego 1-1, amakipe yombi akora impinduka. Mamelodi Sundowns F.C yakuyemo Lebo Mothiba ishyiramo Brayan Leon kugira ngo hongerwe imbaraga mu busatirizi. Al Hilal SC yakuyemo Walieldin Khidir ishyiramo Madicke Kane.

Ku munota 66, Teboho Mokoena wa Mamelodi Sundowns F.C yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu nshundura.

Umukino ugeze ku munota wa 71, Abdelrazig Omer yahawe umupira na Adama Coulibaly, ashyiramo igitego cya kabiri cya Al Hilal SC.

Amakipe yombi akimara kunganya yahise atangira gukina umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi, ndetse igitutu kiba cyinshi ku mpande zombi kugeza ubwo ku munota wa 85 habaye imvururu zo kutumvikana ku mpande zombi bivamo ikarita y’umutuku yeretswe Emmanuel Flomo wakiniye nabi Khuliso Mudau.

Nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa, Al Hilal SC na Mamelodi Sundowns F.C ziyoboye Itsinda C n’amanota atanu.

Umukino uzongera guhuza amakipe yombi uzabera i Kigali mu cyumweru gitaha.

Umukino w’Umunsi wa Kane wa CAF Champions League uteganyijwe kubera muri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026.

Al Hilal SC yabonye inota rimwe mu mukino w'Umunsi wa Gatatu wa CAF Champions League
Al Hilal SC yabonye inota rimwe mu mukino w'Umunsi wa Gatatu wa CAF Champions League
Abdelraouf Yaqoub ni we watsinze ibitego bya Al Hilal SC
Abdelraouf Yaqoub ni we watsinze ibitego bya Al Hilal SC
Al Hilal SC yihagazeho imbere ya Mamelodi Sundowns
Al Hilal SC yihagazeho imbere ya Mamelodi Sundowns
Abdelrazeg Yagoub Omer Taha yafashije Al Hilal SC kwitegura neza umukino izakirira i Kigali
Abdelrazeg Yagoub Omer Taha yafashije Al Hilal SC kwitegura neza umukino izakirira i Kigali
Mamelodi Sundowns yifuzaga amanota atatu ariko birananirana
Mamelodi Sundowns yifuzaga amanota atatu ariko birananirana
Teboho Mokoena yagerageje gufasha Mamelodi Sundowns ariko biranga
Teboho Mokoena yagerageje gufasha Mamelodi Sundowns ariko biranga
Arthur Sales yatsinze igitego cya mbere cya mbere cya Mamelodi Sundowns
Arthur Sales yatsinze igitego cya mbere cya mbere cya Mamelodi Sundowns
Al Hilal SC yagize amanota atanu mu Itsinda C rya CAF Champions League
Al Hilal SC yagize amanota atanu mu Itsinda C rya CAF Champions League