U Rwanda ni kimwe mu bihugu 54 byitabiriye Imikino Nyafurika y’Abakiri bato (Africa Youth Games) iri kuba ku nshuro ya kane kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 20 Ukuboza 2025.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza, ni bwo mu Mujyi wa Luanda habereye umuhango wo gutangiza iyi mikino ku mugaragaro.
Mu mikino 33 izakinwa, rufitemo itandatu ruhagarariwemo. Ni Imikino Ngororamubiri, Basketball y’abakina ari batatu, Beach Volleyball, Table Tennis, Koga no Gusiganwa ku Magare.
Mu basiganwa ku magare bahatanye ku wa Gatandatu, tariki ya 12 na 13 Ukuboza 2025, Akimana Donatha wafatanyaga na Iransetsa Amina, yegukanye imidali ibiri, aho yabaye uwa kabiri mu basiganwa n’ibihe agatwara uwa Feza, ndetse mu gusiganwa mu muhanda aba uwa gatatu yegukana uw’Umuringa, Iransetsa aba uwa 17.
Kwitwara neza muri iyi mikino yabereye muri Angola bwa mbere, bizafasha abakinnyi b’u Rwanda kubona itike yo kwitabira Imikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar mu 2026.









Ibitekerezo 0