Ubuyobozi bukuru bwa FERWAFA, bwashyizeho komite nshya muri iri shyirahamwe ari zo ishinzwe gutegura iterambere rya ruhago mu myaka itanu n’ishinzwe ibikorwaremezo.
Ishinzwe gutegura iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yahawe imyaka itanu aho izageza mu 2030, iyobowe na Ntagungira Abega Célestin wayoboye iri shyirahamwe akaba n’impuguke ya FIFA.
Yungirijwe na Nikita Gicanda ushinzwe ruhago y’abagore muri FERWAFA. Irimo kandi Bonnie Mugabe nk’umunyamabanga, mu gihe abanyamuryango bayo ari Gerard Buschier usanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike, Nshuti Thierry, Bagirishya Jean de Dieu na Murangwa Eugène Eric.
Komite ishinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo iyobowe na Birungi John usanzwe ari Perezida wa Vision FC, Kayitesi Vivian, Mudaheranwa Yusuf, Niyitanga Desire, Gisanura Raoul na Urayeneza John.
Aba bayobozi biganjemo abo muri Komite Nyobozi ya FERWAFA iyobowe na Shema Ngoga Fabrice ifite manda izarangira mu 2029.







Ibitekerezo 0