Abeddy na Pitchou bari bahenze Kiyovu Sports yarabasezereye nyuma y’aho iyi kipe yo ku Mumena iburiye igikombe cya Shampiyona 2022-23.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko ubwo Rayon Sports yabegeraga buri umwe yayiciye miliyoni 40Frw, mu gihe yo yifuzaga kubaha miliyoni 25Frw buri umwe bituma izibukira ijya gushakira ahandi.
Mu bo batangiye kuvugana harimo Umurundi ukina hagati afasha ba myugariro muri Bumamuru FC n’Ikipe y’Igihugu Intamba mu Rugamba, Madjaliwa Haruna uri kubaca hagati ya miliyoni 15 Frw na miliyoni 20 Frw ndetse na Shafiq Kagimu nawe ushobora kuza kuri miliyoni 18 Frw ukina inyuma ya ba rutahizamu muri Gor Mahia yo muri Kenya.
🟢 | ANNOUNCEMENT
Official - we are delighted to announce the arrival of midfielder, Shafiq Kagimu from Uganda. #Sirkal | #GorFansClub pic.twitter.com/jgv6ezxH2S
— GOR MAHIA FC (@OfficialGMFC) March 29, 2023
Amasezerano y’imyaka ibiri ya Haruna muri Bumamuru FC yari ageze ku musozo mu gihe Kagimu we wari warasinye amezi atandatu muri Gor Mahia itozwa na Jonathan McKinstry ndetse yanamaze gutwarana nayo igikombe cya Shampiyona cya 2022-23.
Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Amahoro 2022-23 irifuza kwiyubaka bikomeye kuko izahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!