Abakunzi ba Gor Mahia bitezwe i Kigali mu mpera z’iki cyumweru gushyigikira ikipe yabo ubwo izaba icakirana na Rayon Sports mu mukino wa mbere w’amatsinda ya CAF Confederation Cup uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018.

Itsinda rya bamwe mu bazareba uyu mukino mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Gicurasi 2018, ryasuye ibiro bya Raila Odinga, umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Kenya batavuga rumwe na Leta wari unahanganye mu matora na Perezida Uhuru Kenyatta mu Ukwakira 2017, agatsindwa mu buryo atemeye.

Abinyujije kuri Twitter, Odinga yashimiye abo bafana abifuriza urugendo rwiza no kuzatahukana intsinzi imbere ya Rayon Sports.

Yagize ati “Itsinda ry’abafana na Gor Mahia bansuye ku biro byanjye. Bagiye kwerekeza mu Rwanda gukurikirana umukino na Rayon Sports kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ndabifuriza urugendo rwiza no kuzatahukana intsinzi.”

Raila Odinga nawe ni umukunzi ukomeye cyane wa Gor Mahia ndetse yigeze no kuyikinira mu kibuga hagati mu busore bwe ikitwa Luo Union. Akunze kwitabira imikino yayo by’umwihariko ku wo yatsinzemo AFC Leopards ku wa Kabiri mu gushaka itike yo kuzakina na Hull City yo mu Bwongereza, yari yawitabiriye nk’umutumirwa w’icyubahiro.

Biteganyijwe ko abakinnyi n’abatoza ba Gor Mahia bazagera mu Rwanda ku wa Gatandatu mu gitondo, bakazakorera imyitozo imwe mu Rwanda uwo munsi saa 18h00 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo umukino uzaberaho nk’uko amategeko y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) abiteganya.

Mu gihe Rayon Sports izaba yisobanura na Gor Mahia i Kigali, USM Alger zihuriye mu itsinda rimwe nayo izaba yakiriye Young Africans yo muri Tanzania.

Raila Odinga ari kumwe n'itsinda ry'abafana ba Gor Mahia bamusuye mbere yo gufata urugendo rugana i Kigali
Raila Odinga ari kumwe n'itsinda ry'abafana ba Gor Mahia bamusuye mbere yo gufata urugendo rugana i Kigali
Abafana ba Gor Mahia bari bafite akanyamuneza ko kwakirwa na Raila Odinga
Abafana ba Gor Mahia bari bafite akanyamuneza ko kwakirwa na Raila Odinga
Raila Odinga asanzwe ari umukunzi wa Gor Mahia yigeze no kuyikinira
Raila Odinga asanzwe ari umukunzi wa Gor Mahia yigeze no kuyikinira
Raila Odinga yifurije Gor Mahia gutahukana intsinzi kuri Rayon Sports
Raila Odinga yifurije Gor Mahia gutahukana intsinzi kuri Rayon Sports