Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026, ni bwo uyu mukino wakiniwe kuri Monumental Stadium, mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine.
Abakinnyi ba Burikina Faso binjiye muri uyu mukino bananiwe, dore ko bageze muri Argentine mbere y’amasaha atandatu gusa kugira ngo umukino ukinwe. Bari baraheze i Casablanca muri Maroc kubwo kubura indege yihariye ihabakura ikabajyana gukina umukino.
Umutoza Mukuru wa Burkina Faso, Amir Abdou, yahamagaye abakinnyi yari kwifashisha muri uyu mukino barimo Nasser Djiga wa Wolves, Edmond Tapsoba wa Bayer Leverkusen, Lassina Traore wa Shakhtar Donetsk n’abandi.
Aba ni na bo kandi bari bakinnye imikino ibiri mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, yabahuje na Centrafrique bakayitsinda igitego 1-0 na Bénin banganyije 1-1.
Gusa aba bakinnyi bakuru bari bakinnye iyi mikino ntibishyuwe uduhimbazamushyi twabo, ndetse bumva nta gahunda ifatika yateguriwe ingendo zabo, bahitamo kuva mu mwiherero aho kunanirizwa ubusa.
Ishyirahamwe rya Ruhago ryo muri Burkina Faso ryarabishimangiye ritangaza ko habayeho ibibazo by’ingendo z’indege n’amikoro, biba ngombwa ko hakoreshwa abakinnyi 19 b’ikipe y’abatarengeje imyaka 23. Aba ni bo bakinnye uyu mukino wa Argentine.
Burkina Faso yari yateguye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura indi mikino ibiri ifite mu Ugushyingo 2026, izayihuza na Mauritania mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.
Ni mu gihe Argentine izakina undi mukino ku wa Kabari, tariki ya 6 Ukwakira, ikazakina na Bénin. Uyu ni na wo mukino wa nyuma uzagaragaraho Lionel Messi akinira Ikipe y’Igihugu.








Ibitekerezo 0