Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, ni bwo Iran yakinnye na Nigeria mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wabereye mu mujyi wa Antalya, muri Turikiya.
Mbere y’uko umukino utangira, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Iran binjiranye mu kibuga udukapu tw’abana, baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo baduteruye.
Si ibyo gusa kuko banakinanye udutambaro tw’umukara ku kuboko kw’iburyo byerekana ko bari mu bihe bitoroshye, nyuma y’uko igihugu cyabo cyagabweho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel, bigahitana abayobozi bakuru b’igihugu.
Icyatumye ahanini aba bakinnyi bitwaza udukapu tw’abana, ni igitero cyagabwe mu mujyi wa Shajareh Tayyebeh mu kwezi kwa Gashyantare 2026, gihitana abantu 168 harimo abanyeshuri 110.
Iran yiyemeje gusubiza ibitero byayigabweho, na yo itera bimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite na Jordan.
Nigeria ni yo yatsinze umukino ku bitego 2-1, byinjijwe na Akor Adams na Moses Simon, mu gihe icy’iki gihugu kiri mu ntambara gishyirwamo na Mehdi Taremi.







Ibitekerezo 0