00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana ba Gasogi United basabye KNC kwisubiraho

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 January 2022 saa 08:55
Yasuwe :

Abafana bagera kuri 26 bihebeye Gasogi United basabye Perezida wayo, Kakooza Nkuliza Charles , kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gukura ikipe ye muri Shampiyona y’icyiro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yise ko ari umwanda.

Icyemezo cyo gukura iyo kipe muri Shampiyona, cyatangajwe na KNC wari wabishe nyuma y’umukino Gasogi United yatsinzwemo na Rayon Sports 1:0, ku wa Kane, tariki ya 27 Mutarama 2022.

Ibi yabitangaje abitewe n’agahinda ko kuba ikipe ye, yatsinze igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi wo ku ruhande akavuga ko hari habayeho kurarira, bikarangira icyo gitego cyanzwe.

Ibintu byatumye ikipe ya Rayon Sports yegukana amanota atatu nyuma y’intsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mico Justin.

Nyuma y’uyu mukino ubwo KNC yari ari imbere y’abanyamakuru yahise atangaza ko Gasogi United isezeye muri shampiyona, kubera icyo we yise umwanda.

Gusa nyuma y’amasaha make gusa uyu Muyobozi atangaje ibi, abakunzi b’akadasohoka b’iyi kipe bazwi ku izina ry’Urubambyingwe, bahise bamwandikira bamusaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe ndetse imbere y’amazina yabo buri wese ashyiraho umukono we.

Ni urwandiko rwanditswe n’ikaramu aho abarenga 26 bahise bagaragaza ko bababajwe cyane n’iki cyemezo cya KNC ariko bamwingingira kwisubiraho.

Mu butumwa bamwandikiye bagize bati “Twebwe abakunzi ba Gasogi United, Urubambyingwe, Hommes integres n’abandi benshi, ni byo koko dukomeje kubabazwa bikomeye n’ibyemezo bidakwiye ikipe yacu ikomeje gufatirwa n’abasifuzi aho byagiye bitubuza amanota dukwiye.”

Bakomeje bagira bati “Akababaro kagaragajwe n’umuyobozi wacu karumvikana cyane ko ntacyo aba atakoreye ikipe ngo itere imbere, gusa umwanzuro wafashwe na we wo gusezera muri shampiyona mu cyubahiro tumugomba twamusabaga ko yakwisubiraho kuko nk’abakunzi ba Gasogi United cyadushegeshe pe.”

Basoje bagaragaza ko Gasogi United ikwiye guhabwa ubutabera ikwiye ariko bakayibona mu kibuga itanga ibyishimo cyane ko ari yo ntego y’ubuyobozi bw’ikipe.

Ibi byaje byiyongera ku bihano bya FERWAFA, uyu Muyobozi yaherukaga guhabwa kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo yasagariraga Umusifuzi witwa Balthazar n’amagambo yavuze kuri Perezida wa Kiyovu Sports.

Abafana ba Gasogi United basabye ko iyi kipe yahabwa ubutabera ariko Umuyobozi wayo akisubiraho
Perezida wa Gasogi United yahise atangaza ko akuye ikipe mu marushanwa ya FERWAFA
KNC yasabwe kwisubiraho ku cyemezo cyo gukura Gasogi United mu marushanwa ya FERWAFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .