Itsinda rizwi i Rubavu ku izina “ry’Abuzukuru ba Shitani” ni ryo ryasakiranye n’aba bafana maze ribamishamo amabuye n’ingumi birangira babiri bakomeretse barara mu Bitaro bya Gisenyi.
Hari nyuma y’umukino ubwo bamwe mu bafana ba APR FC bagize amatsinda ya The Warriors na Kicukiro Fan Club basohokaga muri Stade Umuganda bagiye kwinjira mu modoka ngo batahe, aba babanje kugura amagi iruhande rw’imodoka bari bugende barya mu nzira.
Ubwo bamwe mu basore bagize Itsinda ry’Abuzukuru ba Shitani bageraga ku modoka, bashikuje telefoni y’uwitwa Aimée usanzwe ubarizwa muri "The Warriors" wari wicaye ku idirishya ry’imwe mu modoka yari itwaye aba bafana. Uyu yatatse ko bamwibiye telefoni maze Mwema Uwamungu Prince babana muri iryo tsinda, wari ukiri hanze yitegura kwinjira, yabonye uwayimushikuje amubwira ko agomba kuyisubiza nyirayo na we arabyanga.
Mu gihe bateranaga amagambo, ni ko abandi bagize Itsinda ry’Abuzukuru ba Shitani basatiriye Mwema, uwari washikuje telefoni abonye ko bamwotsa igitutu ngo ayitange yahise ayihereza mugenzi we gusa Mwema aba yamuteye imboni kare ahita ayimwaka ari naho imirwano yahise itangirira.
Abuzukuru ba Shitani bari bamaze kuba benshi kuri Mwema havuyemo umwe wari umaze kuzuzwa umujinya n’ibyari bimaze kuba kuri mugenzi we maze amutera ingumi ku munwa iruhande rw’ibumoso, ari na ko abandi batangiraga gutera amabuye.
Mu gihe gushyamirana byari bimaze gufata indi ntera, abafana bari aho batangiye kwiruka bagana mu modoka, mu birukankaga harimo Mwema wari ugeze ku modoka, ahindukiye asanga Abuzukuru ba Shitani basigaranye mugenzi we Nyirimbabazi Japhet wo mu Itsinda rya "Kicukiro Fan Club" bari kumuhondagura ingumi n’imigeri.
Mwema yasubiye gukiza Nyirimbabazi, amugezeho amukurura ukuboko ngo bajye mu modoka, amabuye yari amaze kuba menshi yatumye abashoferi bahungisha imodoka zabo ngo batazimena ibirahuri.
Aba babiri babuze aho bagana, imodoka bahungiragamo zigiye bakomeza gikubitwa "n’Abuzukuru ba Shitani" kugeza abaturage bari biganjemo abafana ba Etincelles FC batabaye, izi nsoresore zikwira imishwaro.
Mu bahise baza gutabara Mwema na Nyirimbabazi harimo bamwe mu bafana ba APR FC bazwi ku mazina ya Nyiragasazi, Gacuma na Canga Irangi na bo bakubiswe byoroheje “n’Abuzukuru ba Shitani”. Hashimwe cyane umufana wa Rayon Sports uzwi cyane mu Mujyi wa Rubavu ku izina rya Jean Paul wabagezeho batarakomereka.
Nyuma y’uko “Abuzukuru ba Shitani” baburiwe irengero, indembe zigasigara mu biganza by’abazitabaye, aha ni ho haziye Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, afasha abakomeretse kujyanwa kwa muganga ku Bitaro bya Gisenyi bitabwaho ndetse bakaba bari butahe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2022, nk’uko umwe mu barwaza babo yabitangarije IGIHE.
Nyirimbabazi Japhet yakomeretse ku kiganza cy’iburyo ndetse akigera kwa muganga bahise bahadoda, yakomeretse kandi hejuru y’ugutwi kw’ibumoso ndetse no ku kuboko kw’ibumoso aho yakomeretse byoroheje.
Mwema Uwamungu Prince we bamudoze ku nkokora y’ukuboko kw’ibumoso ndetse baranahapfuka. Yakomeretse kandi ku munwa aho bamuteye ingumi ndetse yari afite n’udusebe duto ku ijosi kubera gusharaturwa “n’Abuzukuru na Shitani”.
Abuzukuru ba Shitani ni agatsiko kagizwe n’urubyiruko rw’insoresore kuva ku myaka y’ubugimbi kugeza ku bafite muri 30, bahuriye ku gukora ibikorwa by’ubujura ariko bukomatanyije n’ubugizi bwa nabi.
Tariki 21 Ukuboza 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yarashe Niyonsenga wiyitaga DPC w’Abuzukuru ba Shitani avuye kwiba televiziyo, ibi byatumye ibikorwa by’iri tsinda bigabanuka gusa nyuma byaje kwiyongera.
Ni itsinda rihangayikishije abaturage b’i Rubavu kuko ribagirira nabi rikanabambura utwabo.






























Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!