Mukansanga yari umusifuzi wa kane ku mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda B ry’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun, ubwo Guinée yatsindaga Malawi igitego 1-0 kuri uyu wa Mbere.
Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Issiga Sylla ku munota wa 36, gihesha ikipe y’umutoza Kaba Diawara gutangirana amanota atatu.
Umunyarwandakazi Mukansanga Salma wari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino, yashimiwe n’abarimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
HISTORY! 🤩
Salima Rhadia MUKANSANGA becomes the 𝗙𝗜𝗥𝗦𝗧 𝗪𝗢𝗠𝗔𝗡 to 𝗘𝗩𝗘𝗥 officiate at the #TotalEnergiesAFCON.
Making Women proud.
Making Africa proud. pic.twitter.com/cbaLJOGUtE— #TotalEnergiesAFCON2021 🏆 (@CAF_Online) January 11, 2022
.@KSeitz5 🗣 "I don’t want women appointed because they’re women. They need to earn the positions, pass the fitness tests & be technically capable. The sky is the limit."
Salima Mukansanga today became the 1st woman to be part of an AFCON match officials team. 🇷🇼 👏#AFCON2021
— FIFA.com (@FIFAcom) January 10, 2022
Mukansanga ni umwe mu bagore bane batoranyijwe mu basifuzi 63 ba CAN 2021 iri kubera muri Cameroun.
Abandi ni Umunya-Maroc Bouchra Karboubi uri mu basifuzi bakoresha Ikoranabuhanga ry’Amashusho ryifashishwa mu Misifurire [VAR], Umunya-Cameroun Carine Atemzabong n’Umunya-Maroc Fatiha Jermoumi basifura ku ruhande.
Indi nkuru wasoma: Ibyihariye kuri Mukansanga Salma, umugore wa mbere uzasifura muri CAN y’Abagabo


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!