Ni ubwa mbere mu mateka ya CAN kuva mu 1998, imikino ya ¼ cy’irangiza y’iri rushanwa igiye gukinwa hatarimo amakipe y’ibihangange yasezerewe nka Ghana yaviriyemo mu matsinda ndetse na Nigeria yasezerewe na Tunisia.
Mu mpera z’iki cyumweru ubwo imikino ya ¼ iza kuba itangira mu Mujyi wa Douala, ikipe ya Ghana na the Super Eagles ya Nigeria ntizizaba zihari.
Iyi mikino yose ya CAN iri kunyura kuri shene ya ST World Football CH 254 (DTT), CH 245 (DTH) na ST Sports Premium CH 252 (DTT), CH 256 (DTH) usanga kuri Classic na Smart Bouquet kuri dekoderi ya StarTimes.
Ikipe ya Gambia yatunguranye muri iri rushanwa, ni bwo bwa mbere iri gukina Igikombe ya Afurika ndetse kuri ubu yageze muri ¼ aho igomba guhura na Cameroun irangajwe imbere na Vincent Aboubakar umaze gutsinda ibitego bitandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi, Burkina Faso irakina na Tunisia mu gihe undi mukino utegerejwe na benshi ari uzaba ku Cyumweru, tariki 30 Mutarama, uzahuza Misiri na Maroc, ibihugu byombi byaje muri iri rushanwa bihabwa amahirwe yo kuryegukana.
Mu mikino 16 Misiri na Maroc bimaze guhuriramo, Maroc ni yo yatsinze inshuro nyinsh zigera kuri zirindwi, Misiri itsinda eshatu, binganya inshuro esheshatu.
Gahunda yose ya ¼ cy’imikino ya CAN 2021 iteye:
Ku wa Gatandatu tariki 29 Mutarama 2022
- Saa 18:00, Cameroun vs Gambia
- Saa 21:00, Burkina Faso vs Tunisia
Ku Cyumweru, tariki 30 Mutarama 2022
- Saa 18:00, Maroc vs Misiri
- Saa 21:00, Sénégal vs Guinée Equatoriale
Kugeza ubu StarTimes niyo ya mbere mu Rwanda ifite ibiciro bihendutse buri wese yibonamo, ikagira na shene ziri mu ndimi zitandukanye zirimo Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda bitewe n’ururimi buri wese akoresha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!