Wari umukino wa gatanu ku makipe yombi, aho APR BBC yasabwaga gutsinda umukino kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzerekeza mu mikino ya nyuma, mu gihe Rivers Hoopers yo yasabwaga gutsinda, igahita ikatisha itike yo kuzerekeza i Kigali mu mikino ya nyuma.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana bikomeye byatumaga ugenda gake bityo n’amanota akarumba. Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 19 kuri 16 ya Rivers Hoopers.
Mu gace ka kabiri n’ubundi amanota yakomeje kuba make. Kageze hagati Noel Obadiah yagize imvune asohoka mu kibuga, nyuma y’iminota mike, mugenzi we Adonis Filer nawe yagize imvune ikomeye maze nyuma yo kwitabwaho n’abaganga avanwa mu kibuga atwawe ku ngombyi.
Igice cya Mbere cyarangiye Rivers Hoopers iyoboye umukino n’amanotra 31 kuri 30 ya APR BBC.
Ikipe y’Ingabo yavuye kuruhuka yiminjiriyemo agafu ni ubwo abakinnyi bayo bakomeye igenderaho bari bamaze kugira ibibazo by’imvune. Iyi kipe yakinnye neza aka gace, Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson na Ntore Habimana bayitsindira amanota menshi.
Ikinyuranyo cyazamutse kigera mu manota 10, agace ka gatatu karangira APR BBC iyoboye umukino n’amanota 50 kuri 41 ya Rivers Hoopers.
Iyi kipe yo muri Nigeria yasubiranye imbaraga zikomeye mu gace ka nyuma, William Perry wari wafashwe na Nshobozwabyosenumukiza atangira kuyigora afatanyije na Devine Eke.
Ntibyatinze kuko aka gace kageze hagati, Rivers yamazemo ikinyuranyo cyose amakipe yombi anganya amanota 52.
Hunt na Ntore bahise bikubita agashyi, Ikipe y’Ingabo yongera kuyobora umukino n’ikinyuranyo cy’amanota atatu, mu gihe ari nayo minota yaburaga ngo umukino urangire.
Mu masegonda 13 ya nyuma, Perry yagerageje gutsinda amanota atatu ntibyakunda, umupirra usanga Eke atsinda abiri, amakipe yombi anganya amanota 58 ari nako iminota isanzwe y’umukino yarangiye bityo hashyirwaho itanu y’inyongera.
Iyi minota ntacyo yahinduye kuko amakipe yombi yakomeje kunganya amanota 65, bityo hashyirwaho indi minota itanu y’inyongera.
Rivers Hoopers yagaragaje ak’inda ya bukuru, abarimo Kelvin Amayo na Perry bayifasha kwitwara neza itsinda umukino ku manota 78-71.
Gutsindwa uyu mukino, byatumye imibare n’icyizere cyo kubona itike y’imikino ya nyuma izabera i Kigali irushaho gukomera ku Ikipe y’Ingabo kuko isabwa kuzatsinda umukino wa nyuma izahuramo na AS Douanes ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024.
Ibi ariko byatanga umusaruro mu gihe, US Monastir yatsinda AS Douanes mu mukino zifitanye kuri uyu wa Gatandatu, bikanasaba ko Rivers Hoopers yazayitsinda US Monastir mu mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru.