Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yavuze ko Basketball ari ikintu ibihugu bya Afurika bikwiye kwitaho kuko ishobora kugira uruhare mu iterambere ryabyo, yemeza ko u Rwanda rwatangiye kungukira mu bufatanye rwagiranye n’Irushanwa rya Basketball Africa League.
Bigoranye cyane, Petro de Luanda yigaranzuye AS Douanes, iyitsinda amanota 66-65 igera muri ½ cy’imikino ya BAL ikomeje kubera muri BK Arena.
Rivers Hoopers yo muri [[Ni]]geria yageze muri 1/2 mu mikino ya Basketball Africa League, nyuma yo gutsinda US Monastir yo muri Tunisia amanota 92-88.
Bigoranye cyane, Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo yasezereye FUS Rabat yo muri Maroc yahabwaga amahirwe, iyitsinze amanota 91-88, igera muri 1/2 cy'Imikino ya nyuma ya BAL 2024 iri kubera muri BK Arena.
Al Ahly Benghazi yasezereye Al Ahly yo mu Misiri iyitsinze amanota 86-77 mu mukino wa ¼ mu ya nyuma ya Basketball Africa League ikomeje kubera muri BK Arena.
AS Douanes yatsinze Rivers Hoopers amanota 63-57 mu mukino usoza iyo gutondeka amakipe muri BAL 2024 ikomeje kubera muri BK Arena. Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki 25 Gicurasi 2024. Witabiriwe na Perezida Paul Kagame wari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame ndetse n’abuzukuru. AS Douanes yatangiranye umukino imbaraga, Abdoulaye Harouna atsinda amanota menshi. Agace […]
Amanota atatu yo ku isegonda rya nyuma yatsinzwe na Firas Lahyani, yafashije US Monastir gutsinda Petro de Luanda 70-67 mu mukino wa kabiri w’Imikino ya Nyuma ya BAL 2024 ikomeje kubera muri BK Arena.
Abitabiriye Imikino ya nyuma ya BAL 2024 iri kubera mu Rwanda, bahuriye hamwe n’Abanya-Kigali ku cyanya cyahariwe siporo cyiswe 'Kimironko Sports and Community Space' bakora umuganda rusange aho bubatsemo ibibuga bishya bya 'Mini Football' na 'Tennis.'
FUS Rabat yo muri Maroc yatsinze Al Ahly yo mu Misiri amanota 89-78 mu mukino wa kabiri w'iya nyuma ya BAL 2024 ishimangira ko ari imwe mu makipe yo kwitega. Uyu mukino wa kabiri w’umunsi, watangiye Madame Jeannette Kagame nawe yageze muri BK Arena, mu gihe Perezida Paul Kagame we yakurikiye n’umukino wa mbere Al […]
Perezida Kagame yarebye umukino wabimburiye indi mikino ya nyuma ya BAL 2024 iri kubera i Kigali muri BK Arena, ukarangira Al Ahly yo muri Libya itsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo amanota 87-76.
Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall yatangaje ko abanyarwanda bamaze guhitamo andi makipe bazashyigikira, nyuma y’aho APR BBC itabashije kugera mu mikino ya nyuma y’iri rushanwa.
APR BBC iheruka kugira umusaruro mubi muri Basketball Africa League yasabye imbabazi abafana, itangaza ko yazize imvune z’abakinnyi bayo bakomeye.
Umunyarwanda yaravuze ngo icyangiye umuntu gitera agahinda. Ibi niko byagenze ku muryango mugari wa APR BBC nyuma y’aho iyi kipe inaniwe kubona itike y’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) 2024 izabera i Kigali tariki 24 Gicurasi kugeza kuya 1 Kamena 2024 muri BK Arena.
Ikipe ya APR BBC yasezerewe muri BAL 2024 nyuma yo gutsindwa na AS Douanes amanota 79-54, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda itabashije kugera mu mikino ya nyuma y’iri rushanwa kuva ryatangira mu 2021.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau: RCB), Candy Basomingera, yahaye ikaze amakipe n’abayobozi bazitabira irushanwa rya BAL rizabera i Kigali.
Perezida Kagame na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal baritabira umukino wa nyuma w’irushanwa rya Basketball Africa League [BAL], Sahara Conference, riri gukinirwa muri Sénégal, uhuza APR BBC yo mu Rwanda na AS Douanes yo muri icyo gihugu.
Imitima y’abakunzi ba APR BBC n’Abanyarwanda muri rusange ntabwo iri mu gitereko, nyuma y’aho imibare ijyana iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma mu ya Basketball Africa League ikomeje kugorana cyane.
Ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda muri BAL 2024 yatsinzwe na Rivers Hoopers amanota 78-71 imibare yo kuzerekeza i Kigali mu mikino ya nyuma irushaho gukomera.
Ijambo imibare y’Amavubi rikunze ku gukoreshwa n’abakunzi b’imikino mu Rwanda iyo babona ikipe iri mu irushanwa isabwa akazi gakomeye no kureba kuzo bahanganye kugira ngo ibone itike ikomeza mu cyiciro gikurikira
US Monastir yatsinze APR BBC amanota 83-70, uba umukino wa mbere utsinzwe n'iyi kipe yo muri Tunisia muri ine imaze gukina muri BAL 2024, Sahara Conference.