Iyi mikino yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, muri Petit Stade i Remera, imbere y’abafana benshi bari buzuye iyi stade, baje kwihera ijisho ihangana ry’aya makipe y’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.

Ni imikino yari itegerejwe na benshi, dore ko ari bwo bwa mbere aya makipe yari ahuriye muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, mu gihe yari ahanganiye no kuyobora urutonde.

Mu bagore, Police WVC yitwaye neza itsinda APR WVC amaseti 3-1, ikomeza gushimangira ko ari imwe mu makipe ahagaze neza muri uyu mwaka w’imikino.

Ni umukino utagoye cyane iyi kipe itozwa Hatumimana Christian nubwo iseti ya mbere yarangiye ari amanota 26-24, mbere y’uko iya kabiri irangira ari 25-21.

Kuruhutsa bamwe mu bakinnyi byatumye APR itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-21, ariko Police WVC yongera kuyigaranzura itsinda iya kane ku munota 25-19.

Iyi ntsinzi yatumye Police WVC ifata umwanya wa mbere n’amanota icyenda mu mikino itatu imaze gukina mu gihe APR WVC yagiye ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu.

Mu bagabo na ho, Police VC ntiyoroheye APR VC kuko yayitsinze amaseti 3-1, iyikura ku mwanya wa mbere yari imazeho iminsi.

Uyu mukino wari ufite umwihariko kuko aya makipe yombi yari aherutse guhurira mu irushanwa rya Kirehe Open ribanziriza Shampiyona, aho APR VC yari yatsinze Police VC amaseti 3-2, nyuma yo kuva inyuma kuko yari yabanje gutsindwa amaseti abiri.

Kuri iyi nshuro, Police VC yihimuye kuri APR VC, inatsindira imbere y’abafana benshi bari bitabiriye dore ko Petit Stade yari yuzuye mu bice byayo byose.

APR ni yo yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-23 mbere y’uko Police VC iyigarukana igatsinda atatu yakoze ikinyuranyo ku manota 25-17, 26-24 na 25-19.

Gutsinda uyu mukino byatumye Police VC ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 13, ikurikiwe na APR VC ifite amanota 11.

Mu wundi mukino wabaye ku wa Gatanu, REG VC yatsinze RP Ngoma amaseti 3-0, bituma igira amanota 10 ku mwanya wa gatatu mu bagabo.

Imikino y’umunsi wa gatanu mu bagabo n’uwa gatatu mu bagore irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, aho hateganyijwe indi mikino ine.

Mu bagore, RRA WVC irahura na Kepler WVC, mu gihe RP Huye icakirana na Ruhango WVC.

Ni mu gihe mu bagabo, EAUR VC irahura na Kigali Volleyball Club (KVC) naho Gisagara VC ihangane na Kirehe VC.