Urubuga rwa betting rwa Gorilla Games rwinjiye muri 20 zisurwa cyane mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Kanama 2020 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Urubuga playgorillagames.com rwifashishwa n’abashaka gutega [betting] ku mikino na Casino rwinjiye muri 20 za mbere zisurwa cyane mu Rwanda.

Playgorillagames.com ni urubuga rwa internet rw’Ikigo Nyarwanda gikora ibijyanye na betting ‘Gorilla Games’.

Nk’uko imibare y’urubuga Alexa rugaragaza uko imbuga za internet zikurikirana hakurikijwe uko zisurwa n’abantu benshi rubigaragaza, urubuga rwa internet rwa Gorilla Games rwinjiye muri 20 zisurwa cyane mu Rwanda.

Playgorillagames.com iri ku mwanya wa 18 mu Rwanda, mu gihe ku Isi iri ku mwanya wa 287 219.

Imibare ya Alexa igaragaza ko kandi kuva mu minsi 90 ishize, urubuga rwa internet rwa Gorilla Games rwasimbutse imyanya igera ku bihumbi 765. Bigaragaza ubwiyongere bidasubirwaho bw’abitabira betting biciye kuri uru rubuga.

Playgorillagames.com ni bumwe mu buryo bufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda gutega ku mikino batavuye aho bari mu gihe kandi hari abakoresha uburyo bwa USSD code biciye kuri telefoni zisanzwe bakanda *878#, cyangwa se banyura kuri application ku bakoresha smartphones.

Kugira ngo wiyandikishe muri Gorilla Games ugomba kuba uri Umunyarwanda ufite nimero y’indangamuntu yawe mu gihe umunyamahanga asabwa nimero ya pasiporo.

Muri Gorilla Games amafaranga make wabitsa ni 500 Frw mu gihe 200 Frw ariyo make wakoresha ushaka gutega. Amafaranga make ushobora kubikuza ni 1000 Frw mu gihe amenshi watsindira ari miliyoni 50 Frw.

‘Gorilla Games’ yaguye uburyo gutega byakorwagamo, aho yongeyemo ubundi bushya bufasha abantu kubikora uko babyifuza kugira ngo barusheho kunguka.

Iki kigo ni cyo rukumbi gifite uburenganzira bwo gukora ibijyanye no gutega ku mukino no gukina urusimbi ‘Casino’ kuri murandasi (Online Sports and Casino Betting) mu Rwanda.

Gorilla Games ifite umwihariko wo kuba ikorera kuri internet, muri telefoni zigezweho n’izisanzwe ku buryo umuntu ageragereza amahirwe ye aho ari hose, igihe icyo ari cyo cyose ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki kigo gikorera mu Rwanda kuva muri Kanama 2019, aho gifite icyicaro gikuru mu nyubako ya Cogebanque iri mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Urubuga rwa betting rwa Gorilla Games rwinjiye muri 20 zisurwa cyane mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .