Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 9 Mutarama 2025, cyagarutse ku ngingo zitandukanye.
Umunyamakuru wa Bloomberg News yamubajije icyo kwakira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA) bizamarira ubukungu bw’u Rwanda nk’igihugu gishaka kuba igicumbi cya Siporo muri Afurika.
Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko ari inama yagenze neza, yongeraho ko nyuma yo gutanga ubusabe bwo kwakira ‘Grand Prix’ ya Formula One, u Rwanda ruri mu biganiro na Moto GP.
Ati “Inama y’Inteko ya FIA yagenze neza, ni ko mbitekereza, kandi iri mu murongo w’ibyo twavuze, gukora igicumbi cya siporo n’ubundi bushabitsi bujyana na yo. Ni ho haturutse Formula One, twatanze ubusabe, buri mu murongo mwiza kandi na none turi mu biganiro na Moto GP.”
Yakomeje agira ati “Turabizi ko uyu mwaka tuzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare hano mu Rwanda. Ibyo byose rero ni ibintu biri kuba hagendewe kuri gahunda ihari kandi byatekerejweho byose ku buryo bigira inyungu ku gihugu, ku bucuruzi, ku baturage b’iki gihugu na Afurika. Harimo amahirwe menshi kandi ni yo mpamvu twakoze ayo mahitamo.”
Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko u Rwanda rusanzwe rufitanye ubufatanye n’amakipe ya Arsenal, Paris Saint-Germain na Bayern Munich ndetse "umusaruro ubwawo urivugira."
Moto GP ni ryo siganwa rikomeye rya moto ritegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa kuri Moto (FIM).
Kimwe na Formula One y’imodoka, Moto GP ibera mu mijyi itandukanye yo ku Isi ariko itarimo uwo muri Afurika kuva mu 2004.
Muri uyu mwaka wa 2025, shampiyona yayo izakinirwa mu mijyi 22 itandukanye ndetse hari n’uwa 23 wateganyijwe nk’ushobora gusimbura mu gihe byaba ngombwa.
Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yatanze kandidatire y’u Rwanda yo kwakira Formula One
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!