Guhera ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo yakomoreye ibikorwa by’imikino n’amarushanwa nyuma y’amezi asaga atandatu bihagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yatanze kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko “ibikorwa bya siporo n’imikino mu makipe, byemerewe gusubukurwa bibanje kubiherwa uburenganzira bwumvikanyweho hagati y’ishyirahamwe rishinzwe umukino (federasiyo) na MINISPORTS.”
Yakomeje avuga ko “Isubukurwa ry’imyitozo n’amarushanwa muri buri mukino, bizajya bihabwa uburenganzira na MINISPORTS habanje kwemezwa: Ingamba ziteganyijwe zo kwirinda no gukumira COVID-19 ndetse n’ingengabihe y’imyitozo n’amarushanwa igaragaza aho bibera, amatariki, iminsi n’amasaha biberaho.”
Minisitiri Munyangaju yavuze ko Siporo Rusange ya Car Free Day, izakomeza gutegurwa n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na MINISPORTS mu gihe mu bindi bice by’igihugu hazabanza kuba ibiganiro n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Ati “Siporo Rusange (Car Free Day) hanze y’Umujyi wa Kigali irabujijwe. Isubukurwa ryayo rizatangazwa nyuma yo kubyumvikanaho n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zitegura iki gikorwa.”
Yemeje ko kandi muri siporo zakomorewe hatarimo iyo Koga, ikorerwa mu nzu z’imyitozo ngororamubiri zizwi nka Gym ndetse n’imikino ihuza amakipe atarabigize umwuga.
Ati “Umukino wo Koga urabujijwe kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza. Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms) zizakomeza gufungwa kugeza hatanzwe andi mabwiriza. Imyitozo ku makipe y’abatarabigize umwuga igamije kwishimisha irabujijwe.”
“Ibikorwa bya Siporo byatangajwe na MINISPORTS tariki ya 8 Nyakanga 2020 bizakomeza hubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira COVID-19.”
Kugeza tariki ya 8 Nyakanga, Siporo zari zarabanje gukomorerwa ni izikorwa abantu bategeranye zirimo iyo kunyonga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking), imikino ngororamubiri, Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Njyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic na Gymnastics.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!