Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, CAS yafashe icyemezo cyo gusubiza Sénégal igikombe cya Afurika, nyuma y’amezi umunani hari impaka zishingiye ku cyemezo cyari cyafashwe ku mukino wa nyuma wayihuje na Maroc.

Mané yavuze ko iki cyemezo cyabashimishije cyane, ashimira abaturage ba Sénégal baba mu gihugu no mu mahanga.

Yagize ati “Icyemezo cy’Urukiko Nkemurampaka mu Mikino cyo gusubiza Sénégal igikombe cya Afurika cyaduteye ibyishimo byinshi. Mbere na mbere ndashimira Abanya-Sénégal bose, abari mu gihugu n’ababa mu mahanga. Mwadushyigikiye kuva ku mukino wa mbere kugeza kuri iki cyemezo. Icyizere mwatugiriye cyaduhaye imbaraga mu bihe byari bikomeye cyane.”

Uyu mukinnyi yanageneye ubutumwa abaturage ba Maroc n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu yayo, abashimira uko bitwaye.

Ati “Ndashaka kugeza ubutumwa bw’icyubahiro no gutera inkunga ku baturage ba Maroc n’abakinnyi bayo. Bitwaye neza muri iri rushanwa kandi bakwiye kubyishimira. Mbifurije ibyiza mu bihe biri imbere. Sénégal na Maroc ni ibihugu by’abavandimwe. Nifuza ko urukundo rw’umupira w’amaguru rukomeza kuduhuza.”

Mané yashimangiye ko iki gikombe ari icy’Abanya-Sénégal bose.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal, Abdoulaye Fall, yavuze ko CAS yarenganuye siporo, ashimangira ko igihugu cye kizakomeza umubano mwiza na Maroc.

Kalidou Koulibaly, wahoze ari kapiteni wa Sénégal, yakiriye icyemezo agira ati “Urakaza neza mu rugo.”

El-Hadji Diouf, na we wakiniye Sénégal, yavuze ko umupira w’amaguru ari wo utsinze.

Icyakora, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc ryamaganye icyemezo cya CAS, ritangaza ko rizakoresha inzira z’amategeko rikakijuririra.

Maroc yashyize mu majwi umucamanza Ulrich Haas, ivuga ko yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Sénégal mbere y’ifatwa ry’icyemezo.

CAS yatangaje ko nta bimenyetso bihagije byatanzwe byari gutuma icyemezo gisubikwa, mu gihe Haas yahakanye ko yagiranye ibiganiro n’impande zirebwa n’urubanza.

Minisitiri wa Siporo muri Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, yashimye Sénégal kuba yarakoresheje inzira z’amategeko aho kwitabaza imyigaragambyo.