Byagarutsweho na Depite Kanamugire James kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026, ubwo Inteko Rusange imiitwe yombi yagezwagaho raporo y'ibikorwa byakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu 2025/16.

Ni ikibazo yabajije ashingiye ku nshingano ya RGB yo guteza imbere amahame y’imiyoborere mu myiza, demokarasi, imikorere n’imitangire ya serivisi zinoze, no kubigiramo inama guverinoma n’izindi nzego bireba.

Yashingiye kandi kuri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), y’uko iterambere ry’imikino rizibanda ku kubaka urwego rwa siporo rukomeye, rwunganira urwego rw’ubukerarugendo ndetse no guteza imbere siporo haherewe ku bakiri bato.

Depite Kanamugire yibukije ko ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’itangazamakuru ku wa 24 Kanama 2026, yagaragaje ko mu mupira w’amaguru, nk’imwe muri siporo ishobora gufasha ubukerarugendo mu Rwanda, hari ibibazo bituma udashobora gutera imbere birimo amatiku, inzangano n’ibindi.

Umukuru w’Igihugu yongeyeho kandi ko ntako atagize ngo atange ubufasha burimo n’ubw’ingengo y’imari iba ikenewe, ubwo bukaba bugaragarira mu bikorwaremezo birimo na stades, ariko muri icyo kiganiro akaba yaravuze ko ibibera mu mupira w’amaguru “abona bimurenze akisubirira inyuma akajya mu bindi”.

Depite Kanamugire ati “Nshingiye kuri ibi Perezida wa Repubulika yagaragaje, hakenewe imiyoborere myiza ihamye mu rwego ruberera umupira w’amaguru, ndavuga FERWAFA, izafasha gukemura ibibazo biba mu mupira w’amaguru;”

“Ni yo mpamvu nashakaga kubaza Umuyobozi wa RGB icyo iteganya gukora ngo FERWAFA igire imiyoborere ikemura ibibazo biba mu mupira w’amaguru nk’uko byagaragajwe muri icyo kiganiro.”

Depite Kanamugire yavuze kandi ko ibyo bibazo bigirwamo uruhare n’itangazamakuru aho “iyo bigeze mu biganiro by’umupira w’amaguru, usangamo kwibasirana bya hato na hato hagati y’abanyamakuru n’ibitangazamakuru n’abandi bakorera kuri YouTube.”

Ati “Iyo mikorere ntabwo yafasha guteza imbere umupira w’amaguru ahubwo yawusubiza inyuma ndetse bikazamura ayo matiku n’inzangano mu mupira w’amaguru.”

“Ku bw’ibyo nshingiye ku nshingano yo guteza imbere itangazamakuru no gutanga inama ku mikorere yaryo, nabazaga Umuyobozi wa RGB icyo bakora kugira ngo ibiganiro by’umupira w’amaguru bibemo ubunyamwuga no gukorana n’inzego bireba kugira ngo n’abakorera kuri YouTube bagire ubunyamwuga mu buryo baganira umupira w’amaguru.”

RGB yagiriye inama FERWAFA

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Uwicyeza Doris Picard, yavuze ko hari isuzuma bakoze ku miyoborere y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse barihaye inama zarifasha gukemura ikibazo cy’imiyoborere yaryo n’amakipe arishamikiyeho.

Ati “Nka RGB, twebwe tureba ku miyoborere y’imiryango, amakipe menshi aba ari imiryango itari iya leta. Ni yo mpamvu mubona dukunze kubazwa ibibazo byinshi bya siporo kubera imiyoborere iri inyuma y’ayo makipe.”

Yasobanuye ko “FERWAFA ni urwego ruhuriwemo n’ayo makipe, na yo yarasuzumwe, imiyoborere no ku bibazo byagiye bigaragara mu miyoborere. Dufatanya na Minisiteri ya Siporo. Twakoranye na FERWAFA bwa mbere kugira ngo turebe ibibazo binyuranye bahura na byo by’imiyoborere, tubereka uko bagomba kuzuza inshingano zabo no gukurikiza amategeko.”

RGB kandi isaba FERWAFA gukora uko bashoboye amakipe yose ari mu rwego rwabo akaba azwi kandi agakurikiza amategeko.

Ati “Tukabashishikariza gukomeza kugira uwo muco wo gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano. Ni ikintu cyo guhozaho kuko hakomeje kuba icyo kibazo cy’imiyoborere ariko mu bufatanye dukomeza, tuba dushaka kubakorera ibisubizo birambye kugira ngo ubwabo bishyirireho inzego zizajya zibakemurira ibibazo bidakenye gutomboka ngo bijye hanze.”

Mu nzego yavuze basabye ko zishyirwaho harimo komite ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari n’ishinzwe gukemura impaka.

Umuyobozi wa RGB yavuze ko itangazamakuru ry’umwuga ryigenzura binyuze muri RMC [Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura] rikora isesengura rihoraho, rikanaganiriza abanyamakuru ndetse rigashyiraho ingamba ku bagaragaweho ubunyamwuga buke.

Ati “RGB yo ijya inama mu buryo bwo kunoza ayo mahugurwa no kongera ubunyamwuga ibinyujije mu biganiro bihoraho n’abafanyabikorwa. Ku bijyanye n’abakoresha YouTube, abagirwa inama n’abahabwa amahugurwa b’abanyamakuru na bo bakoresha izo mbuga nkoranyambaga, abandi bazikoresha batari abanyamakuru b’umwuga bafatwa nk’abari gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo muri rusange.”

Yongeyeho ati “Ntabwo bafatwa nk’abanyamakuru. Iyo bakoze amakosa nko guhimba no gutanga amakuru atari yo, inzego zibishinzwe ni zo zibakurikirana.”

Kuri uyu wa Gatatu, RGB yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2025-2026 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2026-2027