Buri mwaka, Rwanda Automobile Club (RAC) itegura isiganwa ryo Kwibuka rigamije guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Iry’uyu mwaka rizabera i Musha mu Karere ka Rwamagana aho ryitezwemo abapilote benshi b’Abanyarwanda bazaba bahatanira amanota ya Shampiyona.
Kuri iyi nshuro, iri rushanwa ririmo ibice bibiri aho ku wa Gatanu hazaba amarushanwa ya "Street Cars Slalom" kuri Petit Stade.
Aya marushanwa azitabirwa n’imodoka zisanzwe (imodoka buri wese agendamo buri munsi), akorwe n’abiyandikishije.
Abateguye aya marushanwa bari gutegura aho azabera, aho hategurwa inzira yo kunyuramo, hakarebwa abagize ibihe byiza mu gukata mu makoni no hagati y’amapine.
Bagize bati "Ntabwo ari ugusiganwa ku muvuduko, ni ugusiganwa mu kumenya imodoka: Amakoni, guhaguruka, gufata feri ni byo twita Slalom Street Cars."
Bakomeje bagira bati "Nta kindi bisaba, umuntu wese ukunze uyu mukino ufite imodoka ye, wifuza kuza kugerageza uyu mukino ni ukuza gusa. Kwiyandikisha birafunguye, kwishyura ni ibihumbi 25 Frw. Batatu ba mbere ni bo bazahembwa nk’uko bigenda."
Iri rushanwa rizakorwa kandi n’imodoka zisanzwe zisiganwa muri Rally, na ho hahembwe eshatu zitwaye neza kurusha izindi.
Ku baziyandikishiriza kuri Petit Stade, bizakorwa Saa Munani mu gihe irushanwa rizaba kuva Saa Kumi kugeza Saa Tatu z’ijoro.
Bukeye bwaho ku wa Gatandatu, imodoka zikina Rally zizerekeza mu mihanda ya Musha gusiganwa aho isiganwa rizakinirwa muri Musha-Kagezi-Kigarama-Nzige-Bicaca hagati ya Saa Tanu na Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Mbere y’isiganwa hazaba igikorwa cyo kwibuka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Musha.
Imodoka 11 zikina Rally, 16 zikina amasiganwa ya Slalom na moto esheshatu ni zo kugeza ubu zamaze kwemeza kuzitabira "GMT Musha Rally 2026".
Kalimpinya Queen ni we wegukanye "Sprint Rally GMT" yakiniwe i Musha mu Karere ka Rwamagana mu 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!