Kunnyuzura, Gutegekwa ibyo kurya,...imibereho y’abakinnyi b’Amavubi mu mwiherero (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yari imaze icyumweru mu mwiherero yitegura umukino wa Côte d’Ivoire uzaba ku wa Gatandatu yahagurutse I Kigali yerekeza i Abidjan nyuma y’imyiteguro ikomeye yakorewe i Nyamata.

Imibereho y’abakinnyi mu mwiherero ni ikibazo buri wese yagirira amatsiko! IGIHE yafashe umwanya iganira n’umutoza w’ikipe y’igihugu, abakinnyi, umuganga n’abandi batandukanye ku buryo ikipe iba ibayeho ndetse n’akamaro k’uyu mwiherero.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko abakinnyi babajyana mu mwiherero kugira ngo bashobore gusenyera umugozi umwe ndetse banabahuze umugambi.

Ku bijyanye n’amabwiriza baha abakinnyi muri iki gihe cy’umwiherero, Mashami yavuze ko ari ibintu bitagoye.

Ati “Amabwiriza tubaha nta yandi ni ugukundana, kubaha, kubahana, kubahiriza igihe no kwitwara neza aho tuba dutuye kuko ntabwo aba ari hoteli yacu twenyine, ni Hoteli iba irimo abantu benshi.”

“Ni ukubahiriza gahunda twapanze, yaba izo kujya mu myitozo, kuruhuka, kujya ku meza, kujya kunywa icyayi haba ku manywa cyangwa nijoro, igihe cyo kureba televiziyo, igihe cyo kuvugira kuri telefoni, icyo kubyukira, icyo gukora inama, ibyo byose ni amabwiriza tubaha. Ni amabwiriza adakomeye, ntabwo ari gereza baba barimo ni ukugira ngo dukomeze kubakurikirana.

Umutoza avuga ko kuba nta kanya abakinnyi babona ko kwisanzura cyane biri mu bibafasha kwitwara neza kuko baba baruhutse bihagije.

Ati “Nibyo bibafasha kuko za ngendo bakora mu mujyi basoje imyitozo zituma bataruhuka, icyo gihe ziba zivuyeho. Burya iyo umukinnyi aruhutse, arushaho kwitwara neza n’iyo ari mu myitozo ubona koko ko ari umuntu waruhutse n’iyo ataruhutse urabibona.”

Abakinnyi iyo bashaka gusohoka mu mwiherero, basaba uruhushya aho umutoza avuga ko byose ari we biba bireba ariko agafatanya n’abatoza bungirije ndetse n’umuganga.

Ati “Umukinnyi wenda yarwaje umwana, yarwaje umugore cyangwa se yagize ikibazo gikomeye ku buryo bisaba uruhare rwe. Ni ibintu bisanzwe, nta n’ubwo dukunda kubona impamvu nyinshi zo gusaba impushya zo kujya hanze cyangwa gukora ibindi.”

Abajijwe niba no mu mwiherero kapiteni w’ikipe hari inshingano aba afite cyangwa niba aba ameze nk’abandi bakinnyi, Mashami yavuze ko kapiteni aba ari umuhuza w’abakinnyi n’abatoza.

Ati “Kapiteni ni ijisho ry’umutoza kuko kenshi hari ubwo abakinnyi batakubwira nk’umutoza kubera ko baba babona ubakuriye, ariko bashobora kuba babibwira kapiteni wabo noneho akabikugezaho kandi na we aba afite uruhare runini cyane mu gucunga imyitwarire myiza y’abakinnyi.”

Ku bijyanye n’ibyo kurya, Umuganga w’ikipe y’igihugu, Dr Rutamu Patrick yabwiye IGIHE ko iyo bagiye gutangira umwiherero, hari gahunda bahereza abashinzwe igikoni ku byo bagomba kwitaho bagaburira abakinnyi.

Ati “Tuba dufite gahunda yacu y’ibiribwa nk’Ikipe y’Igihugu tuba twarateguye. Umwiherero wose tugiye gutangira uwuha abashinzwe igikoni, noneho akaba ari byo bagenderaho.”

“Impamvu tubikora ni uko ibyo kurya byo muri hoteli biba bifite amavuta menshi cyangwa isukari nyinshi ku buryo utabikurikiranye ushobora gusanga abakinnyi biyongereye ibiro byinshi cyane ku buryo byagira ingaruka mu mitegurire cyangwa imikinire yabo.”

Shyaka Vedaste ni ushinzwe ibyo mu gikoni kuri Hill Top Hotel yari icumbikiye ikipe y’igihugu, yavuze ko abakinnyi baba babayeho mu buryo bwihariye.

Ati “Hari urutonde rw’ibyo baduhaye tugomba gutegura guhera ku ifunguro rya mu gitondo, irya saa Sita n’irya nimugoroba. Akenshi usanga badashaka ibiryo by’amavuta menshi, nabwo iyo batabishaka, muganga wabo ni we udutegeka ibyo duteka.”

“Dufite lisiti yaduhaye, kuri lisiti ya mu gitondo niho tugenda dukura ibyo tubaha. Iya saa Sita tugenda dutoranyamo ibyo tubaha, nta kintu kiri ku ruhande tubaha, kitagenwe na muganga.”

Shyaka yavuze ko mu byo kurya batekera abakinnyi biba byiganjemo ibya Kinyarwanda (ibinyamafufu), birimo ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri nk’imyumbati, ibirayi bitari mu mavuta, ibijumba bitohosheje n’amashaza.

Ati “Iyo hari ahakoreshwa amavuta, dukoresha amavuta ya olive ariko ku munsi wa nyuma muganga yatubwiye ko tuzabatekera uko twifuza. Muganga ahagera iminota 20 mbere y’uko abakinnyi barya.”

Ku bijyanye n’ibyo abakinnyi banywa, Shyaka yagize ati “Icyayi nta kibazo turakibaha, ariko saa sita na nijoro ntabwo umukinnyi yemerewe kunywa fanta cyangwa umutobe. Gahunda yabo ni imwe kandi irasa, bagomba gufata amazi ku byo kurya keretse mu gitondo niho hari umwihariko, aho bafata icyayi, buri wese agasaba icyo ashaka ariko nabwo haba hari ibyo batemerewe gusa nk’ikawa no kurya inyama y’umutuku ntabwo byemewe bigatuma dukoresha amafi ndetse n’inkoko.”

Abakinnyi bashya basabwa kuririmba

Kapiteni w’Amavubi, Jacques Tuyisenge, yavuze ko mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, nta kunnyuzura abakinnyi bashya bibaho

Ati “ Ibyo kunnyuzura hano ntabwo bibaho kuko hari igihe aza agahita akina, nyamara wowe ntukine, urumva ko aba aje yisanzuye. Iyo ngeze hano ndabaza nti mwanshyize mu kihe cyumba, ntabwo njya nkunda guhitamo uwo tubana.”

Buregeya Prince, myugariro wo hagati mu ikipe ya APR FC, ni umwe mu bakinnyi bageze mu Ikipe y’Igihugu nkuru bwa mbere kuri iyi nshuro.

Yavuze ko atagowe no kumenyerana n’abandi kuko mu Ikipe y’Igihugu harimo abakinnyi benshi basanzwe bakinana, ku buryo baba bahorana buri munsi.

Kimwe n’ahandi hose, umukinnyi mushya mu mwiherero yakirwa na bagenzi be, baba bari kumwe bose agahabwa umwanya akaba yajya nk’imbere akabaririmbira.

Mu Ikipe y’Igihugu naho niko bimeze nk’uko Buregeya yabisobanuye. Ati “Ku muntu uhamagawe bwa mbere hari ibintu bamusaba gukora nk’umuntu uje ahantu hashya ariko ntabwo biraba sinzi niba bizaba mu minsi iri imbere ariko kugeza ubu ntabyo, bajya batubwira ngo ejo, ejo bundi tuzabikora. Njya numva bavuga ngo ni ukujya imbere ukaririmba, ntibiba byoroshye.”

Uyu mukinnyi yavuze ko n’ubwo baba ari bashya, bagerageza kwegera bakuru babo cyane abavuye hanze, bakabasangiza ku buzima babamo nk’abakinnyi bakina mu mahanga.

Ubwo Amavubi yiteguraga Côte d’Ivoire, abakinnyi babyukaga saa mbiri, bagafata ifunguro rya mu gitondo saa tatu. Saa yine bajyaga gukora imyitozo ibafasha kongera ingufu muri Gym bakavamo saa Sita bajya kurya. Saa saba bafataga akanya ko kuruhuka (kuryama), bakabyuka bajya mu myitozo saa cyenda.

Bafata amafunguro ya mu gitondo saa tatu
Basabwa kutarya cyangwa kunywa isukari nyinshi
Bafata umureti utarimo amavuta
Na capati zumutse
Saa yine zuzuye nibwo Buregeya Prince na bagenzi be bari bageze mu cyumba bateruriramo ibyuma (gym)
Nirisarike Salomon niho bamwakiririye
Myugariro Habimana Hussein akataje imyitozo yo guterura ibiremereye ngo akomere umubiri
Mu cyumba bateruriramo ibiremereye niho Salomon yasanze bagenzi be ubwo yageraga mu mwiherero w'Amavubi
Si abakinnyi bakora imyitozo gusa kuko n'abatoza babo barimo Mashami Vincent baba bagorora umubiri
Myugariro w'ibumoso Rutanga Eric aterura ibyuma buri kimwe gipima ibiro 20
Nsabimana Eric ukina hagati mu kibuga akataje imyitozo
Umutoza wungirije Seninga Innocent nawe afatanya n'abakinnyi imyitozo
Hussein aterura icyuma gipima ibiro 60
Djihad Bizimana akora imyitozo imurinda kubyibuha inda
Bakora imyitozo itandukanye aha Salomon Nirisarike yakoraga iyo kwirukanka
Umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi Mashami Vincent ahinduranya ibyuma ngo biremere. Aha yafashe icy'ibiro 40 agisimbuza icy'ibiro 60
Bizimana Djihad yasanze abandi mu mwiherero mu gihe bari mu cyumba bateruriramo ibyuma
Ahuye n'umutoza we wungirije mu Amavubi Seninga Innocent
Nsabimana Eric bita Zidane ateruye ibiro 40
Ibi nibyo byuma baterura
Umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent ateruye ibiro 40 mu kuboko kumwe
Nirisarike Salomon akora imyitozo imunanura umubiri
Ananura amaboko
Mu gihe cy'imyitozo ndetse na nyuma yayo bagirwa inama yo kunywa amazi menshi
Bizimana ukina hagati mu ikipe ya Waasland-Beveren ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi akora imyitozo yo gusimbuka hamwe na Habimana Hussein usanzwe ukina yugarira muri Rayon Sports
Nyuma y'imyitozo yo guterura ibiremereye no kugorora imitsi bajya kuri piscine ariko bigakorwa n'ubishatse
Ally Niyonzima mu mazi
Iyo bari ku meza usanga abafite uburambe mu ikipe y'igihugu bisanzuranaho cyane
Abakiza bahabwa ikaze n'abahageze ku munsi wa mbere
Hakizimana Muhadjili atebya na Bizimana Djihad bahoze bakinana mu ikipe ya APR FC
Bizimana Djihad afata amafunguro
Imbuto ntizijya kure yabo
Ifi nayo bagirwa inama yo kuyirya kuko yongera ingufu
Ombolenga Fitina , Imran Nshimiyimana bakira Jacques Tuyisenge wari ukihagera
Salomon Nirisarike afata amafunguro ya mbere mu ikipe y'igihugu nyuma y'amasaha make ahageze
Babasaba kurya ibinyamafufu kuko bitera imbaraga
Manzi Thierry aganira na Salomon Nirisarike
Usanga abakinnyi basanzwe bakinana cyangwa se abigeze gukinana bahuza urugwiro kenshi
Amafunguro y'abatoza atandukana gato n'ay'abakinnyi kuko bo baba bemerewe ibyo kunywa birimo isukari
Ifunguro ry'abatoza
Inyama idafite amavuta ntibura mu mafunguro kuko itera imbagara
Muganga Rutamu Patrick ugira inama abakinnyi ku bijyanye n'uko bakwita ku mubiri wabo
Djihad aganira na Jacques Tuyisenge
Buregeya Prince aba yicaranye na Sefu, Habimana Hussein ndetse n'inshuti ye magara Nsabimana Eric ''Zidane '' wa AS Kigali
Ku rundi ruhande Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC akanyamuneza kari kose ari kunywa amazi
Buregeya Prince yinjira muri bus itwara ikipe y'igihugu ubwo baganaga ku myitozo
Jacques Tuyisenge agiye ku myitozo
Muganga Patrick Rutamu ajyana n'ikipe y'igihugu kugira ngo aze kwita ku mukinnyi cyangwa umutoza ugize ikibazo
Jacques Tuyisenge na bagenzi be bageze ku myitozo kuri Stade ya Kigali
Patrick Rutamu yita kuri Bizimana Djihad wari ugize ikibazo cy'imvune
Jacques Tuyisenge rutahizamu wa Gor Mahia ndetse n'Amavubi mu myitozo
Bizimana Djihad wa Waasland-Beveren mu myitozo
Kapiteni w'abari munsi y'imyaka 23 ndetse akaba na myugariro wa APR FC Buregeya Prince mu myitozo
Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague uhamagawe bwa mbere mu ikipe y'ighugu nkuru ari mu myitozo
Muganga w'Ikipe y'Igihugu akorera massage abakinnyi babikeneye
Akorera massage Rutanga Eric ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso
Massage abakorera isaba ingufu
Shyaka Vedaste ushinzwe igikoni muri Hiltop Hotel aho ikipe y'igihugu imaze iminsi icumbitse, asobanura uko abakinnyi bitabwaho

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza