Imibereho y’abakinnyi mu mwiherero ni ikibazo buri wese yagirira amatsiko! IGIHE yafashe umwanya iganira n’umutoza w’ikipe y’igihugu, abakinnyi, umuganga n’abandi batandukanye ku buryo ikipe iba ibayeho ndetse n’akamaro k’uyu mwiherero.
Umutoza Mashami Vincent yavuze ko abakinnyi babajyana mu mwiherero kugira ngo bashobore gusenyera umugozi umwe ndetse banabahuze umugambi.
Ku bijyanye n’amabwiriza baha abakinnyi muri iki gihe cy’umwiherero, Mashami yavuze ko ari ibintu bitagoye.
Ati “Amabwiriza tubaha nta yandi ni ugukundana, kubaha, kubahana, kubahiriza igihe no kwitwara neza aho tuba dutuye kuko ntabwo aba ari hoteli yacu twenyine, ni Hoteli iba irimo abantu benshi.”
“Ni ukubahiriza gahunda twapanze, yaba izo kujya mu myitozo, kuruhuka, kujya ku meza, kujya kunywa icyayi haba ku manywa cyangwa nijoro, igihe cyo kureba televiziyo, igihe cyo kuvugira kuri telefoni, icyo kubyukira, icyo gukora inama, ibyo byose ni amabwiriza tubaha. Ni amabwiriza adakomeye, ntabwo ari gereza baba barimo ni ukugira ngo dukomeze kubakurikirana.
Umutoza avuga ko kuba nta kanya abakinnyi babona ko kwisanzura cyane biri mu bibafasha kwitwara neza kuko baba baruhutse bihagije.
Ati “Nibyo bibafasha kuko za ngendo bakora mu mujyi basoje imyitozo zituma bataruhuka, icyo gihe ziba zivuyeho. Burya iyo umukinnyi aruhutse, arushaho kwitwara neza n’iyo ari mu myitozo ubona koko ko ari umuntu waruhutse n’iyo ataruhutse urabibona.”
Abakinnyi iyo bashaka gusohoka mu mwiherero, basaba uruhushya aho umutoza avuga ko byose ari we biba bireba ariko agafatanya n’abatoza bungirije ndetse n’umuganga.
Ati “Umukinnyi wenda yarwaje umwana, yarwaje umugore cyangwa se yagize ikibazo gikomeye ku buryo bisaba uruhare rwe. Ni ibintu bisanzwe, nta n’ubwo dukunda kubona impamvu nyinshi zo gusaba impushya zo kujya hanze cyangwa gukora ibindi.”
Abajijwe niba no mu mwiherero kapiteni w’ikipe hari inshingano aba afite cyangwa niba aba ameze nk’abandi bakinnyi, Mashami yavuze ko kapiteni aba ari umuhuza w’abakinnyi n’abatoza.
Ati “Kapiteni ni ijisho ry’umutoza kuko kenshi hari ubwo abakinnyi batakubwira nk’umutoza kubera ko baba babona ubakuriye, ariko bashobora kuba babibwira kapiteni wabo noneho akabikugezaho kandi na we aba afite uruhare runini cyane mu gucunga imyitwarire myiza y’abakinnyi.”
Ku bijyanye n’ibyo kurya, Umuganga w’ikipe y’igihugu, Dr Rutamu Patrick yabwiye IGIHE ko iyo bagiye gutangira umwiherero, hari gahunda bahereza abashinzwe igikoni ku byo bagomba kwitaho bagaburira abakinnyi.
Ati “Tuba dufite gahunda yacu y’ibiribwa nk’Ikipe y’Igihugu tuba twarateguye. Umwiherero wose tugiye gutangira uwuha abashinzwe igikoni, noneho akaba ari byo bagenderaho.”
“Impamvu tubikora ni uko ibyo kurya byo muri hoteli biba bifite amavuta menshi cyangwa isukari nyinshi ku buryo utabikurikiranye ushobora gusanga abakinnyi biyongereye ibiro byinshi cyane ku buryo byagira ingaruka mu mitegurire cyangwa imikinire yabo.”
Shyaka Vedaste ni ushinzwe ibyo mu gikoni kuri Hill Top Hotel yari icumbikiye ikipe y’igihugu, yavuze ko abakinnyi baba babayeho mu buryo bwihariye.
Ati “Hari urutonde rw’ibyo baduhaye tugomba gutegura guhera ku ifunguro rya mu gitondo, irya saa Sita n’irya nimugoroba. Akenshi usanga badashaka ibiryo by’amavuta menshi, nabwo iyo batabishaka, muganga wabo ni we udutegeka ibyo duteka.”
“Dufite lisiti yaduhaye, kuri lisiti ya mu gitondo niho tugenda dukura ibyo tubaha. Iya saa Sita tugenda dutoranyamo ibyo tubaha, nta kintu kiri ku ruhande tubaha, kitagenwe na muganga.”
Shyaka yavuze ko mu byo kurya batekera abakinnyi biba byiganjemo ibya Kinyarwanda (ibinyamafufu), birimo ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri nk’imyumbati, ibirayi bitari mu mavuta, ibijumba bitohosheje n’amashaza.
Ati “Iyo hari ahakoreshwa amavuta, dukoresha amavuta ya olive ariko ku munsi wa nyuma muganga yatubwiye ko tuzabatekera uko twifuza. Muganga ahagera iminota 20 mbere y’uko abakinnyi barya.”
Ku bijyanye n’ibyo abakinnyi banywa, Shyaka yagize ati “Icyayi nta kibazo turakibaha, ariko saa sita na nijoro ntabwo umukinnyi yemerewe kunywa fanta cyangwa umutobe. Gahunda yabo ni imwe kandi irasa, bagomba gufata amazi ku byo kurya keretse mu gitondo niho hari umwihariko, aho bafata icyayi, buri wese agasaba icyo ashaka ariko nabwo haba hari ibyo batemerewe gusa nk’ikawa no kurya inyama y’umutuku ntabwo byemewe bigatuma dukoresha amafi ndetse n’inkoko.”
Abakinnyi bashya basabwa kuririmba
Kapiteni w’Amavubi, Jacques Tuyisenge, yavuze ko mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, nta kunnyuzura abakinnyi bashya bibaho
Ati “ Ibyo kunnyuzura hano ntabwo bibaho kuko hari igihe aza agahita akina, nyamara wowe ntukine, urumva ko aba aje yisanzuye. Iyo ngeze hano ndabaza nti mwanshyize mu kihe cyumba, ntabwo njya nkunda guhitamo uwo tubana.”
Buregeya Prince, myugariro wo hagati mu ikipe ya APR FC, ni umwe mu bakinnyi bageze mu Ikipe y’Igihugu nkuru bwa mbere kuri iyi nshuro.
Yavuze ko atagowe no kumenyerana n’abandi kuko mu Ikipe y’Igihugu harimo abakinnyi benshi basanzwe bakinana, ku buryo baba bahorana buri munsi.
Kimwe n’ahandi hose, umukinnyi mushya mu mwiherero yakirwa na bagenzi be, baba bari kumwe bose agahabwa umwanya akaba yajya nk’imbere akabaririmbira.
Mu Ikipe y’Igihugu naho niko bimeze nk’uko Buregeya yabisobanuye. Ati “Ku muntu uhamagawe bwa mbere hari ibintu bamusaba gukora nk’umuntu uje ahantu hashya ariko ntabwo biraba sinzi niba bizaba mu minsi iri imbere ariko kugeza ubu ntabyo, bajya batubwira ngo ejo, ejo bundi tuzabikora. Njya numva bavuga ngo ni ukujya imbere ukaririmba, ntibiba byoroshye.”
Uyu mukinnyi yavuze ko n’ubwo baba ari bashya, bagerageza kwegera bakuru babo cyane abavuye hanze, bakabasangiza ku buzima babamo nk’abakinnyi bakina mu mahanga.
Ubwo Amavubi yiteguraga Côte d’Ivoire, abakinnyi babyukaga saa mbiri, bagafata ifunguro rya mu gitondo saa tatu. Saa yine bajyaga gukora imyitozo ibafasha kongera ingufu muri Gym bakavamo saa Sita bajya kurya. Saa saba bafataga akanya ko kuruhuka (kuryama), bakabyuka bajya mu myitozo saa cyenda.


























































Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0