Blatter yeguye ku buyobozi bwa FIFA mu 2015, mu gihe uyu muryango wari wugarijwe n’ibibazo bya ruswa. Infantino yamusimbuye muri Gashyantare 2016.
Klopp yagize ati “Sinatekerezaga ko ibintu byashoboraga kurushaho kuba bibi nyuma ya Sepp Blatter, ariko hari uwabigezeho.”
Yongeyeho ko ku birebana na Infantino, undi muntu wamusimbura ashobora gukora neza kurushaho.
Infantino ateganya kongera kwiyamamaza muri Werurwe, ariko akomeje gushyirwaho igitutu nyuma yo kureka umushinga wa FIFA Forward Enterprise, FFE.
Uyu mushinga wari ukubiyemo kugurisha abashoramari bigenga imigabane mu Gikombe cy’Isi no mu yandi marushanwa ya FIFA.
Infantino yasabye imbabazi Akanama ka FIFA kuri uwo mugambi, ariko abwirwa ko adakwiriye kuyobora iri shyirahamwe keretse atanze inyandiko zose kandi agasubiza ibibazo by’ingenzi.
Klopp yavuze ko amaze imyaka myinshi akurikira umupira w’amaguru, nubwo hari abawusobanukiwe kumurusha. Yagaragaje ko benshi ubu bemeranya ko impinduka zikenewe.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burayi, UEFA, riri mu banenga cyane Infantino, rikaba ryarakomeje kumusaba kwegura.
Ryateguye ibikorwa byo kumukurikirana mu nkiko ku byaha, rinatanga ikirego mu nkiko eshatu zo muri Amerika, risaba ko inyandiko zose zijyanye na FFE zishyirwa ahagaragara.
Abashaka guhangana na Infantino mu matora ya Perezida wa FIFA bafite kugeza ku wa Gatatu kugira ngo bemeze kandidatire zabo.
Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal, ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi muri FIFA, yatekerezaga kwiyamamaza, ariko amakuru yahawe BBC Sport avuga ko yabiretse.
UEFA iracyizera kubona undi mukandida mbere y’uko igihe ntarengwa kirangira.
Ramon Vega wahoze ari myugariro wa Tottenham yabaye uwa mbere watangaje kandidatire ye muri Ukwakira. Kozo Tashima, Perezida w’Icyubahiro w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buyapani, na we yatangaje ko ashaka kwiyamamaza.
Klopp yavuze ko hakenewe umuntu witaye ku hazaza h’umupira w’amaguru, udatwarwa n’inyungu z’amafaranga, agasanga byazana impinduka zikomeye.





Ibitekerezo 0